00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 23 Werurwe

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 23 March 2013 saa 02:18
Yasuwe :

Tariki ya 23 Werurwe ni umunsi wa 82 w’umwaka usigaje iminsi 283 ngo urangire.
Bimwe mu byabaye kuri uyu munsi
1281 : Martin wa kane yabaye papa aza gupfa mu 1285
1613 : Umusirikare mukuru wo muri Irlande Pierre-Guillaume Veruff yise ikirwa cya Irlande ishyamba ry’Ubwongereza (England’s forest).
1857 : Elisha Graves Otis yashyizwe ahagaragara ascenseur yakoze yashyizwe mu nzu y’ubucuruzi.
1911 : ibarura ry’abaturage ryabaye mu Bufaransa ryerakanye ko yari ituwe n’abaturage (…)

Tariki ya 23 Werurwe ni umunsi wa 82 w’umwaka usigaje iminsi 283 ngo urangire.

Bimwe mu byabaye kuri uyu munsi

1281 : Martin wa kane yabaye papa aza gupfa mu 1285

1613 : Umusirikare mukuru wo muri Irlande Pierre-Guillaume Veruff yise ikirwa cya Irlande ishyamba ry’Ubwongereza (England’s forest).

1857 : Elisha Graves Otis yashyizwe ahagaragara ascenseur yakoze yashyizwe mu nzu y’ubucuruzi.

1911 : ibarura ry’abaturage ryabaye mu Bufaransa ryerakanye ko yari ituwe n’abaturage 39.605.000

1933 : Adolf Hitler yahawe ubushobozi bwo kuyobora Ubudage.

Adolf Hitler

1966 : Papa Paul wa gatandatu yakiriye i Rome Dr Michael Ramsey, Umusenyeri w’Abaparotesitanti basinyana amasezerano yo gushinga komisiyo ihuriweho n’Abagatolika n’Abaporotesitanti, mu gihe aya madini yari amaze imyaka irenga 400 atumvikana.

1969 : Hubatswe icyambu kinini ku isi ku kiyaga cya Pontchartrain i Louisiane, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, gifite uburebure burenga km 38.

1976 : Umukinnyi w’Umufaransa Éric Cantona, wakinaga mu Bwongereza mu ikipe ya Manchester United yakubise imigeri umufana mu mukino bakinaga na Crystal Palace, ahanishwa gufungwa ibyumweru bibiri adasohoka.

1998 : Filimi ya Titanic yakozwe na James Cameron yahawe igihembo cya filimi nziza ku isi, ihembwa ibihembo 11 bya Oscars, bityo inganya n’iyayirushaga ya Ben-Hur yahembwe mu 1960.

Abavutse kuri iyi tariki

1749 : Pierre-Simon de Laplace, umunyamibare w’Umufaransa wapfuye mu 1827.

1769 : William Smith umuhanga mu bijyanye n’ubutaka, yapfuye mu 1839

1881 : Roger Martin du Gard, umwanditsi w’Umufaransa wabonye igihembo cya Nobel mu buhanga mu ndimi mu mwaka w 1937.

1907 : Daniel Bovet, umuganga ukomoka mu Busuwisi wahawe igihembo cya Nobel 1957.

Abapfuye kuri iyi tariki

1237 : Jean de Brienne, umwami wa Yeruzalemu.

1742 : Jean-Baptiste Dubos, umwanditsi w’Umufaransa .

1946 : Gilbert Newton Lewis, umunyabugeni n’umunyabugenge wavukaga muri Amerika.

1955 : Artur da Silva Bernardes, Perezida wa Brésil.

Lucien Lacaze , umusirikare mukuru akaba n’umukozi mukuru mu bagize inteko y’ururimi rw’igifaransa (académie française).

Ibindi

Umunsi mwiza kuri Eusèbe, Victorien, Rebecca , Turibe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages