Ubwo abandi bishimiraga umwaka mushya wa 2013, mu Majyaruguru y’u Bufaransa umukecuru w’imyaka 73 yari wenyine afungiranye mu iguriro (supermarket) ry’ahitwa Roubaix.
Amakuru y’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, avuga ko uyu mukecuru ubwo yari mu iguriro ku mugoroba wo ku ya 31 Ukuboza 2012 yashatse kujya mu bwiherero, ahita ajya mu bw’iri guriro.
Gusa ngo agarutse yasanze iguriro rifunze, itangazamakuru ryo mu Bufaransa rikaba rivuga ko yanahamagaye akoresheje impuruza (Alarm) ariko biba iby’ubusa.
Yagumye muri iri guriro kugeza bucyeye, umwe mu bakozi baryo ngo akaba yarahamusanze mu gitondo.



















TANGA IGITEKEREZO