Umufaransa Michel Lotito, bari baramwise “Indyabyose”, kubera uburyo yaryaga ibintu bitandukanye byiganjemo ibyuma. Uyu mugabo kandi ngo yabashije no gushuna ku ndege.
Michel yariye amagare 18, utugorofani dukurura imizigo 15, televiziyo 7, mudasobwa 1 n’inzembe nyinshi cyane. Ariko ikigoye kwemera ni uko uyu mugabo yanariye akadege kataremereye ko mubwoko bwa Cessna 150.
Amakuru dukesha imbuga za internet zitandukanye zirimo Wikipedia , avuga ko iryo funguro rya rutemikirere ritari ryoroshye, kuko byamutwaye imyaka ibiri; kuva mu 1978-1980, yishimishaga aryaho gato gato.
Ugereranyije yaraga ikilo cy’ibirahure n’ibyuma muri munsi. Iyo mirire ye idasanzwe yagombye kumuhesha kujya ku rutonde rw’utundi dushya mu gitabo cya Guiness de Record. We ubwe yitangarije ko imineke n’amagi bimutera uburwayi.
Uyu mugabo Michel yapfuye mu 2007 afite imyaka 67 azize urupfu rusanzwe.
Undi mugabo witwa Brit Frederick Edwards ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza nawe mu iperereza ryokozwe mu mwaka wa 1933 ku cyaba cyateye urupfu rwe, ryasanze mu gifu cye hari harimo imisumari 200, utwuma dufatanya impapuro 36 n’ibyuma byo kumeza 3.



















TANGA IGITEKEREZO