Umugore wo mu Gihugu cy’u Buhinde witwa Rajo Verma w’imyaka 21, yashatswe n’abagabo batanu bava inda imwe, akaba avuga ko aguwe neza, gusa ntazi se w’umwana afite, dore ko bose bakorana imibonano mpuzabitsina.
Uyu mugore uryamana n’aba bagabo bose buri joro ; igitangaje ni uko aba bagabo bavukana kandi bakaba bishimira gusangira umugore umwe.
Amakuru atangazwa n’urubuga Onlinenigeria, avuga ko Rajo Verma, yashakanye n’abagabo batanu bava inda imwe, buri wese akagira ijoro rye ryo kumuraza.
Nkuko akomeza abyivugira ngo ubuzima abayemo arabwishimiye, dore ko abo bagabo be bose babanye neza, kandi ngo abona urukundo abagore bafite umugabo umwe batabona.
Rajo Verma yagize ati ”Bigitangira, numvaga nanjye bimbangamiye, ariko ubu nsigaye numva aribyo bintu byiza bibaho, umubyeyi wanjye yari afite abagabo batatu bava inda imwe, nanjye numvaga ko nishaka nzashaka abago benshi. mbishaka, abagore benshi batajya babona”.
Umwe mu bagabo be, Guddu w’imyaka 21 yatangaje ko kuva mbere bakimenyana n’abavandimwe be baryamanaga, akomeza avuga ko ari umuryango wishimiye uko ubaye ho.
Yakomeje ati ”Mufata nk’umugore wanjye, ndyamana nawe nk’uko abavandimwe banjye babigenza”.



















TANGA IGITEKEREZO