Ubukwe butangaje bwabereye mu gihugu cy’u Buhinde, aho umugabo wagombaga gusezerana n’umugore yakerewe amasaha asaga arindwi bigatuma umugore ahita yisezeranira n’undi mugabo.
Amakuru atangazwa n’urubuga 7sur7 aravuga ko ubukwe bwa Jameel na Nagma bwari buteganyijwe kuba saa yine n’igice kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Gashyantare uyu mwaka ahitwa Muradnagar, ariko gukererwa kwa Jammeel byatumye Nagma ahindura gahunda asezerana n’undi mugabo.
Jameel yageze aho bagombaga gusezeranira yakerewe amasaha arindwi n’iminota 30, ariko uku gukererwa gukabije ngo kwarakaje umuryango wa Nagma cyane bakeka ko yabenze umukobwa wabo.
Jameel n’umuryango we bahaze basanga abo ku ruhande rw’uwari kuba umugore we bazabiranyijwe n’uburakari, batangira kurwana ariko Polisi ihita ihagoboka ihosha iyo mirwano.
Umuryango wa Nagma wavuze ko nta kabuza ubukwe bugomba kubaho, ababyeyi be bahita bamushakira umugabo mu bari batashye ubukwe.



















TANGA IGITEKEREZO