Muri iki gitondo ahagana kuri Hotel Okapi ikamyo ya sosiyete Real Contractors yahirimye igihe yapakururaga umucanga ariko ku bw’amahirwe nta muntu yahitanye cyangwa ngo hagire ukomereka.
Iyi modoka yo mu bwoko bwa Benz ifite RAB 707 G yahirimye ubwo yapakururaga umucanga, yabuze imbaraga yibirindura hasi bitewe n’umucanga uremereye cyane kubera imvura, nk’uko Nsabimana Claude ukora kuri iyi modoka yabitangarije IGIHE.
Impanuka nk’iyi na none yabaye ku wa kabiri, ubwo ingunguru irimo mazutu yavaga mu modoka ikikubita mu isangano ry’imihanda ahazwi ku izina ryo mu Kanogo.



















TANGA IGITEKEREZO