00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyo bwo gukora ’maquillage’ ku bambara amadarubindi

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 13 November 2012 saa 02:50
Yasuwe :

Abantu bambara amadarubindi bagira uburyo birunga (macquillage) bagataka amaso bitabangamiye ubuzima bwabo. Ibi bituma indoro yabo iba nziza, n’isura igakomeza kugaragara neza.
Amakuru dukesha urubuga e -sante avuga ko umuntu ataka isura ahereye ku madarubindi yambara. Abafite uburwayi bw’amaso bwa ‘hypermétropes’, ibirahure bigomba kwerekana ubunini bw’amaso bityo uyarwaye akamenya aho aza gushyira ibirungo. Uru rubuga rutangaza ko abambara amadarubindi y’amaso yo mu bwoko bwa (…)

Abantu bambara amadarubindi bagira uburyo birunga (macquillage) bagataka amaso bitabangamiye ubuzima bwabo. Ibi bituma indoro yabo iba nziza, n’isura igakomeza kugaragara neza.

Amakuru dukesha urubuga e -sante avuga ko umuntu ataka isura ahereye ku madarubindi yambara. Abafite uburwayi bw’amaso bwa ‘hypermétropes’, ibirahure bigomba kwerekana ubunini bw’amaso bityo uyarwaye akamenya aho aza gushyira ibirungo.

Uru rubuga rutangaza ko abambara amadarubindi y’amaso yo mu bwoko bwa ‘myopes’, ibirahure bigomba kugira ishusho ya ‘concave’, ibirahure bikerekana maso mato.

Abarwaye amaso ya Hypermétrope, bagomba gushyiraho ‘maquillage’ zidatuma amaso aba manini, indorerwamo zivura aya maso zigomba kuba hasi gato y’ ibitsike, ingohe zigatunganywa hifashishijwe amabara y’umukara werurutse, ikijuju, icyatsi kisi kijimye n’ubururu bwerurutse.

Si byiza gushyira maquillage bita ‘mascara’ ku ngohe. Urwaye aya maso ashobora gukoresha izo munsi y’ingohe ( les traits d’eye-liner ou de crayon) ariko akabikora neza yirinda gushyiraho byinshi.

Abarwaye amaso yo mu bwoko bwa ‘Myope’ uru rubuga rubagira inama yo gushyiraho ‘maquillage’ zigaragaza indoro nini.

Ingohe zigomba kujyaho ibirungo byabugenewe, ibyo hejuru bikajyaho amabara agaragaza urumuri atijimye arimo umuhondo werurutse.

Ibigohe byo hasi na byo bijyaho amabara agaragara, hakanakoreshwa amakaramu y’amabara atijimye ashushanya ku maso.

‘Monture’ z’amadarubindi urubuga-e sante rutangaza ko zigira uruhare mu guhitamo amabara ataka amaso. Mu gihe ari nini umuntu ashaka amabara ari bugaragare cyane , akirinda amabara ari buze kugaragara atajyanye na zo akanirinda kwisiga ibyarenga ‘ monture’.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages