Benshi mu bashakanye usanga batabana neza kubera umwe muri bo aba afite ingeso y’ ubusinzi,rimwe na rimwe benshi bikabaviramo kwaka gatanya.
Amakuru dukesha urubuga rwa 7sur7 .be avuga ko ubushakashatsi bwakozwe mu gihugu cya Norvege bwagaragaje ko abashakanye bagera ku 19.977 batandukanye kubera ko umwe yabaga yarananiwe kureka ingeso y’ubusinzi, baba abagabo ubundi bamenyereweho kugaragara mu businzi n’abagore badakunze kubugaragaramo.
Usanga ngo ahanini mu kwaka gatanya iturutse ku businzi nyirabayazana iba abagore, kuko ngo usanga iyo umugabo afite iyo ngeso umugore we ashobora kwihangana ariko yaba ari umugore ufite iyo ngeso umugabo ntamwihanganire.
Abashakashatsi bavuga ko impamvu abagore bagira ingeso y’ubusinzi ari uko baba batekereza ko ari bwo bubaka urugo neza, haba mu mirimo itandukanye yo mu rugo cyangwa bigatuma akundwa cyane; ndetse akamenya no kwihagararaho mu gufata icyemezo mu rugo.



















TANGA IGITEKEREZO