Karla Vanessa Perez umunya Mexique, yari yatangaje ko atwite abana icyenda harimo batandatu b’abakobwa n’abahungu batatu, amaze kuvumburwa ko ari umunyabinyoma.
Uretse no gutwita abana icyenda ngo habe n’umwe atwite, kuko ngo na nyababyeyi hashize imyaka ine bayimukuyemo.
Dail Mail dukesha iyi nkuru ivuga uyu mugore yateze umutego itangazamakuru mu mpera z’uku kwezi kwa Mata aho yavuze ko atwite abana icyenda bikaba byari byanatangaje benshi.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima muri Mexique atangaza ko ibimenyetso birimo n’amashusho byavuye mu cyuma (Echographie) uyu mugore yari yagaragaje avuga ko atwite ngo ni ayo yihimbiye.
Doctor José Salvador Gallegos wakoreye ibizamini uyu mugore byerekanye n’uko yaba atwite abana icyenda, yasanze uyu mugore atanatwite nibura umwana umwe ahubwo ngo byari uburyo bwo gusetsa abantu.
Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu yatumye uyu mugore abeshya icya Semuhanuka bene aka kageni.
Foto:Dail Mail



















TANGA IGITEKEREZO