N’ubwo telefoni igendanwa ifatwa nka kimwe mu bikoresha byiza binafite akamaro, ngo igira ingaruka mbi nyinshi ku mubiri w’umuntu zirimo na kanseri y’ubwonko ariko nanone hari uburyo umuntu yakoresha izo ngaruka zikagabanuka.
Ikinyamakuru Topsanté, cyifashishije raporo yashyizwe ahagaragara n’ibiro bishinzwe ibidukikije mu Burayi ku bijyanye no gukoresha izi telefoni bigira inama abantu yo kwirinda gukoresha telefoni mu modoka cyane cyane mu ziri ku rugendo; kuko urusaku ruturukamo rwangiza amatwi.
Bumwe mu buryo ibi biro bisaba abantu gukoresha harimo udushumi dushyirwa mu matwi (ecouteurs), aho gushyitsa telefoni ku matwi.
Umuntu ukoresha telefoni kandi byamubera byiza mu kwitaba telefoni agiye ahinduranya ugutwi arimo kwitabiraho nyuma ya buri minota ibiri.
Izindi nama ni uko ababyeyi bajya bakora ibishoboka byose bakarinda abana babo gukoresha telefoni zigendanwa, kuko ku bana ingaruka zihuta cyane.
Ibi bishyizwe ahagaragara nyuma y’uko abaganga batandukanye bari baravuze mu bushakashatsi ko telefoni igendanwa ari kimwe mu bitera kanseri y’ubwonko.



















TANGA IGITEKEREZO