00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubiligi umwe kuri bane abaho mu buzima bwa wenyine

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 14 December 2012 saa 07:45
Yasuwe :

Abanyafurika muri rusange n’Abanyarwanda by’umwihariko, bashimishwa no kubaho mu muryango aho abantu basangira byose kandi bakabaho mu byishimo aho kwishyira mu bwigunge. Ibyo ariko si ko bimeze mu gihugu cy’u Bubiligi kuko bo bifuza kubaho bonyine.
Amakuru dukesha urubuga rwa 7sur7 rwandikirwa mu gihugu cy’u Bubiligi aratangaza ko umubiligi umwe kuri bane (1/4) abaho ubuzima bwa wenyine. Ibi bikaba byarashyizwe ahagaragara na Leen Heylen wo mu ishuri rikuru Thomas More ku bufatanye na (…)

Abanyafurika muri rusange n’Abanyarwanda by’umwihariko, bashimishwa no kubaho mu muryango aho abantu basangira byose kandi bakabaho mu byishimo aho kwishyira mu bwigunge. Ibyo ariko si ko bimeze mu gihugu cy’u Bubiligi kuko bo bifuza kubaho bonyine.

Amakuru dukesha urubuga rwa 7sur7 rwandikirwa mu gihugu cy’u Bubiligi aratangaza ko umubiligi umwe kuri bane (1/4) abaho ubuzima bwa wenyine. Ibi bikaba byarashyizwe ahagaragara na Leen Heylen wo mu ishuri rikuru Thomas More ku bufatanye na Kaminuza ya d’Anvers.

Ubushakashatsi bwarakorewe ku babiligi 7.136 bari hagati y’imyaka 18 na 79, bwagaragaje ko abagera kuri 15% baba bonyine, 13% bo ngo baba bonyine mu buzima bwa buri munsi, bikaba bigaragara cyane mu babiligi bari hagati y’imyaka 40 kugeza kuri 69.

Mu gihe 18% bari munsi y’imyaka 30 babaho mu buzima bwabo nyine aho batabonana n’imiryango yabo.

Abagore ngo ni bo bagirwaho ingaruka zikomeye no kubaho mu buzima bwa bonyine.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages