Bamwe mu byamamare ku isi bazwi cyane kubera ibyo bagiye bakora, bavumbura, bandika n’ibindi, Umurusiyakazi ufite imyaka 41 y’amavuko, Svetlana Pankratova, yabaye icyamamare kubera amaguru maremare.
Urubuga washingtong.com rugaragaza ko Svetlana Pankratova ubusanzwe ukora akazi k’ubutoza mu mukino wa basketball, areshya na metero 1 na santimetero 95, amaguru areshya na metero 1 na santimetero 32, angana na 2/3 by’uko areshya.
Ibi byatumye aba icyamamare ku isi yose kandi akabyubahirwa. Uno mugore ntiyigeze abangamirwa n’imiterere yihariye ku isi, aba ari mu mwuga we afitemo n’impano wo gutoza umukino wa Basketball nubwo muri iki gihe ari hafi kubihagarika.
Ngo ahantu hose anyuze baramureba cyane bagatangarira ukuntu ayo maguru ye areshya.
Kwiyakira kuba icyamamare mu bagore bafite amaguru maremare ku isi, byamutwaye imyaka igera kuri 6, ariko ubu amaguru ye ayaratira bose yambara udukanzu n’utundi twenda tuyagaragaza.



















TANGA IGITEKEREZO