Umugore n’umugabo bakomoka muri Pakisitani, bishe umukobwa wabo w’imyaka 15 bamusutseho aside umubiri wose, bamuhora ko yarebye umuhungu.
Amakuru dukesha urubuga rutangaza udukuru dusekeje(insolite), atangaza ko uwo mukobwa yishwe n’ababyeyi be, kubera ko ngo yatesheje agaciro amategeko y’umuryango, akubahuka kwitegereza umuhungu wari uri kugendera kw’igare mu muhanda.
Mohammad Zafar se w’uyu mukobwa, na nyina batangaje ko bakimara kubona umukobwa wabo yitegereza umuhungu cyane, bahise bazana aside bayimusukaho.
Nyina w’uyu mukobwa yagize ati” mbabajwe n’uko ntazongera kubona umukobwa wanjye”
Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu muri Pakisitani, yatangaje ko abagore 943 bishwe mu mwaka 2011, bazira kwica amategeko y’umuryango.
Muri izo nzirakarengane, abagore bagera kuri 20 nibo babonye ubufasha bw’ubuvuzi mbere y’uko bapfa bazize ibikorwa baba bakorewe by’iyica rubozo.
Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ikomeza ivuga ko ibikorwa byo kwica abagore bikomeje kugenda byiyongera muri Pakisitani, kandi kimwe cya kabiri cy’ibyo bikorwa, ubuyobozi ntibubimenya.



















TANGA IGITEKEREZO