00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukufi ku kuguru cyangwa mu nda, ibanga mu rukundo

Yanditswe na

Eugenie Umuhoza

Kuya 26 March 2013 saa 08:20
Yasuwe :

Abantu b’igitsina gore bakunze kwambara umukufi ku kuguru cyangwa mu nda, ariko ugasanga ibisobanuro by’uwo murimbo bitandukanye, cyangwa se bamwe batazi n’icyo bisobanura kandi babyambaye.
IGIHE tuganira na bamwe mu bakunze kwambara iyo mikufi badusobanuriye impamvu yabyo. Kamariza Agnes avuga ko impamvu yambara uwo mukufi ku kuguru ari ukurimba nk’uko yakwambara indi mirimbo ku kuboko cyangwa se mu ijosi.
Na ho Umuraza Marceline asobanura ko na we yumva ku bwe ari umurimbo n’ubwo (…)

Abantu b’igitsina gore bakunze kwambara umukufi ku kuguru cyangwa mu nda, ariko ugasanga ibisobanuro by’uwo murimbo bitandukanye, cyangwa se bamwe batazi n’icyo bisobanura kandi babyambaye.

IGIHE tuganira na bamwe mu bakunze kwambara iyo mikufi badusobanuriye impamvu yabyo. Kamariza Agnes avuga ko impamvu yambara uwo mukufi ku kuguru ari ukurimba nk’uko yakwambara indi mirimbo ku kuboko cyangwa se mu ijosi.

Na ho Umuraza Marceline asobanura ko na we yumva ku bwe ari umurimbo n’ubwo ngo bamwe mu Rwanda batangara iyo babonye umuntu awambaye, rimwe na rimwe bakavuga ko ari ikimenyetso cy’uburaya.

Bamwe mu bantu bakuru usanga bavuga ko iyo mirimbo abayambara bitagaragara neza mu muco nyarwanda, kuko hari aho bagera bakayihisha cyangwa banayikuramo nko munsengero cyangwa ahandi hiyubashe.

Twifashishije ubushakashatsi kuri internet, basobanurako kwambara uwo murimbo byaturutse mu gihugu cya Misiri aho byasobanuraga ko umugore cyangwa umukobwa uwambaye, aba arimo kwerekana umubare w’abo bakundanye mu buzima bwe.

Uwo mwambaro ukaba warambagarwa ku kuguru ku iburyo cyangwa ibumoso, bitewe n’aho umuntu yifuza.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages