00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukwabu wamanikishije imbabura indaya zo mu mujyi wa Goma

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 6 November 2012 saa 09:44
Yasuwe :

Abakora umwuga w’uburaya barinubira icyemezo umuyobozi w’Umujyi wa Goma yashyizeho, gihagarika moto kugenda mu muhanda guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bitewe n’impamvu ubuyobozi bwise iy’umutekano.
Umuyobozi w’Umujyi wa Goma yategetse ko n’abanyamaguru batagomba kurenza saa mbiri z’ijoro batarava mu muhanda.
Mu gihe cy’umugoroba umukwabu ugomba gutangira, uwarenze ku mategeko agahanwa. Icyo cyemezo ngo kibangamiye abakora uburaya muri uwo mujyi.
Umwe mu bakora uburaya (…)

Umwe mu bakora uburaya mu mujyi wa Goma, Zawadi Kabuo yavuze ko umukwabo utuma nta mukiriya babona kuko bose baba batashye, kandi nta moto ziba zihari zishobora kubacyura.

Zawadi na bagenzi be bavuga ko bazajya ku muyobozi w’umujyi ku musaba ko yakwisubiraho ku cyemezo cyo guhagarika moto mu masaha ya nimugoroba, niyanga bazamushyira abana babo basanzwe batungwa n’amafaranga bakorera mu buraya.

Izo ndaya zivuga ko niyanga guhindura icyemezo yafashe, azaba yiyemeje gutunga indaya zose zo mu mujyi wa Goma, zibeshagaho mu mwuga zakoraga.

Indaya zitangaza ko mu gihe cya nijoro ari bwo babona abakiriya, kuko muri Afurika ngo ntawupfa gutinyuka kubegera habona.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages