Umunota wanyuma w’ukwezi kwa Kamena 2012 uzagira amasegonda 61, kugirango isaha ngengamasaha yishyure urugendo yakererweho ugereranije n’uburyo Isi izenguruka izuba, nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru 7sur7 ku itariki ya 24 Kamena 2012.
Ibi bishatse kuvuga ko dukurikije ibyari bisanzwe, hagati y’itariki 30 Kamena n’itariki ya mbere Nyakanga twari kuzagira saa tanu n’iminota mirongo itanu n’icyenda twongeyeho andi masegonda mirongo itanu n’icyenda. Nyamara uwo munsi isaha ngengamasaha izabara saa tanu n’iminota mirongo itanu n’icyenda, yongereho andi masegonda mirongo itandatu aho kuba mirongo itanu n’icyenda mu yandi magambo aho kuba 23h59 + 59,bizaba23h59 + 60.
Mbere y’umwaka w’1972 abantu bize ubumenyi bw’inyenyeri nibo bashyiraga amasaha ku gihe, bakabwira abandi aho amasaha ageze. Ibyo bishatse kuvugako mbere kugirango umenye isaha byasabaga guhagarara, ukararama, ukareba inyenyeri cyangwa umubumbe runaka ugaragiye izuba, noneho ukabisanisha n’Isi dutuyeho.
M. Dimarcq ukora mu kigo cy’ubumenyi bw’ikirere muri Amerika yongeyeho ati : «Uyu munsi igihe ni twe tukigena twifashishije ibyuma bibara ibihe, kandi byo ntibinyeganyega nk’uko imibumbe ihora izenguruka ». Yongeraho ati : « Kuba twifashisha ibyuma bihamye hamwe bidufasha kubona ko umuntu wese uri ku Isi arimo kugendana n’isaha ngengamasaha”.
Kubw’ibyo itsinda ry’abahanga bashinzwe kubara amasaha mu Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe gushyira isaha ku gihe. (TAI) rifite ibyuma bihagije bishobora gucagagura isegonda mo uduce tugera kuri miliari nyinshi, yongeraho ko iyo wirengagije uduce duto cyane tw’isegonda, ushobora gushiduka waratakaje imyaka ihwanye na miliyoni magana atatu.
M. Dimarcq avuga ko kandi usanga hari ubwo rwa rugendo Isi ikora yizenguruka ho, hari ubwo usanga uku kwezi habaye umuvuduko munini ubundi ugasanga umuvuduko wagabanutse.
Kuva ku itariki ya 30 Ukuboza 2008 ubwo bongeragaho isegonda rimwe, ibyo byatumye iki Kigo kigira imbere ho amasegonda 4 ugereranije n’isaha ngengamasaha. Aya masegonda yari yavuye ku masegonda 10 cyahereyeho kibara amasaha mu mwaka w’1972 wongeyeho amasegonda 24 nayo yagiye yongerwaho. Bityo rero isegonda rya nyuma rizashyirwaho ku itariki ya 30 Kamena 2012.



















TANGA IGITEKEREZO