00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwana w’imyaka itatu yasizwe amabara kugirango atsinde irushanwa ry’ubwiza

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 16 June 2012 saa 12:37
Yasuwe :

Mu kiganiro gica kuri television yitwa TLC, kitwa Toddlers &Tiaras kigamije gukoresha amarushanwa y’ubwiza ku bana bakiri bato bafite imyaka itatu umwana w’umukobwa witwa Savanna Jackson yatangaje abantu ubwo yazaga muri ayo marushanwa yikwije imitako, ibi kandi byo kwitaka yabifashijwemo na nyina umubyara.
Uyu mwana w’umukobwa w’imyaka itatu yari yasizwe amabara ku maso no ku munwa (maquillage). Nyina w’uyu mwana yitwa Lauren, ubwo yaganiraga n’Ikinyamakuru The Telegraph dukesha (…)

Mu kiganiro gica kuri television yitwa TLC, kitwa Toddlers &Tiaras kigamije gukoresha amarushanwa y’ubwiza ku bana bakiri bato bafite imyaka itatu umwana w’umukobwa witwa Savanna Jackson yatangaje abantu ubwo yazaga muri ayo marushanwa yikwije imitako, ibi kandi byo kwitaka yabifashijwemo na nyina umubyara.

Uyu mwana w’umukobwa w’imyaka itatu yari yasizwe amabara ku maso no ku munwa (maquillage). Nyina w’uyu mwana yitwa Lauren, ubwo yaganiraga n’Ikinyamakuru The Telegraph dukesha iyi nkuru, yatangaje ko yigeze kubibonera ku wundi mwana wari watatswe amabara, ahitamo gutaka umukobwa we Savanna muri ubwo buryo kugirango atsinde irushanwa.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko yishimiye cyane uburyo umwana we yagaragaye ku rubuga (scène). Yagize ati:“Kuri njye, ni ibirori, ukuntu yari yishimye ubona yifitiye ikizere,kubona Savanna ku rubuga asa kuriya agaragarira buri wese, rwose ndumvaga mfite akanyamuneza”.

Uyu mubeyi kandi ngo yatangiye gutoza uyu mukobwa we mu gihe yari afite amezi icumi, kuko ngo yifuzaga ko umwana we azajya muri iri rushanwa.

Lauren n’ubwo yishimiye uko umwana we yabyitwayemo, amarushanwa arangiye yahise yihutira kwa muganga ngo barebe ko nta kibazo umwana we yatewe n’amabara yari yamwujujeho, ku bwamahirwe basanga nta kibazo byamuteye.

Foto:http:n2eastafrica.net


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages