Uyu mwana w’umuhungu wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, afite imyaka 15 y’amavuko, amara nibura inshuro 3 ku munsi abona arimo kurira amaraso.
Amakuru dukesha urubuga rwa Dailymotion, avuga ko uyu mwana witwa Inman, yemeza ko nibura inshuro eshatu ku munsi mugihe kingana n’amasaha atatu, ajya kubona akabona arimo kurira amaraso, nta n’ikindi kintu kimubayeho.
Inman yatangaje ko ajya kumva akumva mu maso ye huzuyemo ibintu bimeze nk’amazi, hanyuma ngo mu gihe ayo maraso arimo kuva mu maso, aba yumva arimo kumwotsa.
Nyina w’uyu mwana witwa Tammy Maynatt we yatangaje ko yagize agahinda kenshi, ubwo umwana we yamubazaga ngo: “Mama ngiye gupfa?”yakomeje atangaza ko ntako atagize ngo avuze umwana we, ariko abaganga ntibagire icyo bamutangariza ku mpamvu yaba itera ayo marira y’amaraso.
Abaganga bakurikiranye uwo mwana batangaje ko kuva batangira umurimo w’ubuvuzi aribwo bwa mbere babonye iyo ndwara, bakaba ngo barimo kugerageza kubaza hirya no hino ngo bumve ko hari ahandi haba harabonetse indwara nk’iyo.



















TANGA IGITEKEREZO