Michelle Lewis ukomoka mu gace ka Kent mu Bwongereza w’imyaka 32, ubwo yari afite inda y’ibyumweru 21 yabwiwe n’abaganga ko yakuramo inda, kuko umwana we afite ubusembwa bwo kugira imitima itandatu itandukanye.
Michelle yatangarije Daily mail ko abaganga bari baramubwiye ko nta mahirwe umwana we afite yo kubaho ariko we n’umugabo we banga kwica umwana wabo kuri ubu witwa Riley, byatumye abaganga nabo bakomeza kumukurikirana kugeza ubwo abyaye n’ubwo kubwe yumvaga ibibi bizashyira bikaba.
Kuri Noheri ya 2010 nibwo Riley yavutse nabwo bigoranye kuko yari agiye gutakaza ubuzima, kuvuka kwe byafashe amasaha 15 kuko byabaye ngombwa ko babaga nyina.
Nyuma y’amasaha umunani avutse yahise abagwa umutima anashyirwamo ubundi buryo bwo kugendesha amaraso mu mubiri we, hashize indi minsi itanu arongera arabagwa.
Ibyo byose ntibyabashije kumukiza kuko nyuma y’amezi ane yarongeye arabagwa ariko ho byari bikomeye ubwo bamuteraga ikinya bagiye kumucisha mu cyuma bita MRI kuko umutima we wahise utera vuba, ariko nyuma y’amezi atanu ari mu bitaro yaratashye ari iwabo ndetse yagiye no mu bukwe bw’ababyeyi be.
Abaganga nabo bavuga ko uno mwana ari igitangaza kuko batigeze babona umwana umeze nk’uyu wabazwe inshuro eshatu mu gihe cy’amezi 12, kandi si ibyo gusa kuko azongera kubagwa mu minsi iri imbere. Ariko ubu Riley afite ubuzima bwiza kandi ngo ashobora gukomeza kumererwa neza.



















TANGA IGITEKEREZO