Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Linda Sirois w’imyaka 49 ukomoka muri Leta ya Madawaska yibarutse umwuzukuru we abinyujije mu gutwitira umukobwa we (mère porteuse).
Angel Herbet umukobwa w’uyu mugore w’imyaka 25, yabwiwe na muganga ko atabasha kubyara kubera ikibazo cy’uburwayi bw’umutima yari afite.
Kuva icyo gihe Linda yabwiraga Angel ko ashaka ko yamutwitira akanamubyarira ariko Angel n’umugabo we Brian bumvaga ko nyina ari kwikinira, nyuma y’imyaka myinshi Angel yaje kubaza nyina niba agishaka kumutwitira.
Linda amaze kwemera gutwita yajyanye kwa muganga na Angel maze bamuteramo inanga z’umukobwa we n’umukwe we aratwita.
Inkuru dukesha urubuga 7sur7 rwatangaje ko kuya 13 Kanama Linda yaje kwibaruka umwuzukuru we w’umuhungu afite ibiro 3,5, ubu bose bakaba ari bazima.
Angel Herbet wakurikiranye uko nyina yamubyariraga yavuze ko igikorwa nyina amukoreye atazakibagirwa, naho nyina avuga ko ntacyo yicuza kuko yabikoze abishaka kandi ko mu bana be bane yabyaye umwuzukuru we niwe utamugoye, ndetse umuryango n’inshuti bamubaye hafi mu gihe yari atwite.



















TANGA IGITEKEREZO