Umugore w’umushinwakazi yabyariye ku muhanda abifashijwemo n’abantu batambukaga.
Ibi byabaye kuri uyu wa mbere tariki 9 Nyakanga mu Mujyi wa Guangzhou, mu gihugu cy’u Bushinwa.
Inkuru dukesha 7 sur 7 ivuga ko ubwo yari ari mu nzira, uyu mugore utaratangajwe izina yahise acika intege yikubita hasi.
Abagenzi bahanyuze bahise bahamagara imbangukiragutabara nyamara ihagera umwana yamaze kuvuka.
N’ubwo yafashijwe na bamwe mu bantu batambukaga, akabasha kubyara neza ndetse bakanamuzanira amazi ashyushye yo koga nyuma yo kubyara, ngo hari hari benshi bashimishwaga no kumufotora gusa.
Ubu uwo mubyeyi ndetse n’umwana yibarutse nta kibazo bafite kuko bahise bajyanwa ku bitaro babakorera amasuzuma ashoboka basanga nta kibazo ari umwana cyangwa nyina bagize.



















TANGA IGITEKEREZO