Nyuma yo kubona impinduka zidasanzwe mu mubiri we, Steve Crecelius umugabo ukomoka muri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yafashe icyemezo cyo kujya kwa muganga gutanga ibizamini birangira amenyeshejwe ko ari umugore.
Ibi byabereye ku bitaro bya Danver muri Leta ya Colorado muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nyuma yuho bamucishije mu cyuma gifotora imbere mu mubiri, ibisubizo byagaragaje ko Steve Crecelius atari umugabo, ahubwo ari umugore.
Nk’uko urubuga rwa dailymail dukesha iyi nkuru rukomeza rubitanga, uyu mugabo yari amaze imyaka igera kuri 25 ashatse umugore bakaba bari bafitanye abana bagera kuri 6.
Ubwo yasobanuriraga abantu ibyamuboyehp Steve yagize ati “Banjyanye aho bashira abarwayi bakeneye kwitabwaho cyane (Urgence) , nuko umuganga wamvuraga arebye mu cyuma (Echographie) arambwira ati uri umugore”.
Steve yavutse afite imyanya ndangabitsina 2, n’ubwo yari azi ko yavutse afite ibitsina bibiri, ngo ntibyamubujije kubabazwa n’iyi nkuru yuko umuganga yamubwiye ko ari umugore.



















TANGA IGITEKEREZO