00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yahisemo gutwarwa mu gikapu kuko ntabyangombwa yari afite

Yanditswe na

Marie Monique Dushime

Kuya 3 March 2013 saa 07:05
Yasuwe :

Mu Bubiligi i Ostende, umugore yafashwe atwaye umugabo mu gikapu kugira ngo amufashe gukora urugendo rwo mu bwato nta byangombwa yerekanye.
Nk’uko tubikesha urubuga 7sur7, ubushinjacyaha bw’i Bruges bwatangaje ko umugore w’imyaka 56 y’amavuko yafashwe muri iki gitondo cyo kuwa 3 Werurwe 2013, aho yashakaga gufata ubwato bwerekeza mu Bwongereza. Uyu mugore yafashwe kuko abashinzwe umutekano bamusanganye umugabo mu gikapu cye.
Abashinzwe umutekano bakaba basanze uyu mugabo nta rupapuro na (…)

Mu Bubiligi i Ostende, umugore yafashwe atwaye umugabo mu gikapu kugira ngo amufashe gukora urugendo rwo mu bwato nta byangombwa yerekanye.

Nk’uko tubikesha urubuga 7sur7, ubushinjacyaha bw’i Bruges bwatangaje ko umugore w’imyaka 56 y’amavuko yafashwe muri iki gitondo cyo kuwa 3 Werurwe 2013, aho yashakaga gufata ubwato bwerekeza mu Bwongereza. Uyu mugore yafashwe kuko abashinzwe umutekano bamusanganye umugabo mu gikapu cye.

Abashinzwe umutekano bakaba basanze uyu mugabo nta rupapuro na rumwe rumuranga yari afite, akaba ari yo mpamvu yahisemo kugenda mu gikapu.

Kuri ubu uyu mugabo aracyabazwa ibibazo na serivisi ishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu, na ho umugore akaba yarekuwe ariko agomba kwitaba ubushinjacyaha bw’i Bruges mu minsi iri imbere.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages