Umugabo w’imyaka 20 witwa Joseph Guiso ukomoka muri Australia, yashyingiranwe n’imbwa ye yitwa Honey y’imyaka 5.
Nkuko dailymail dukesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza ngo Joseph Guiso, yiga muri Kaminuza. Ubukwe bwa Joseph na Honey bwabereye ahitwa Toowoomba Australia, bukaba ngo bwaritabiriwe n’inshuti n’abavandimwe be bagera kuri 30, ndetse n’inshuti za Honey( imbwa) ngo ntizatanzwe kuza kwizihiza ibyo birori.
Joseph Guiso yabwiye imbwa (Honey) mu ruhame ati ”uri inshuti yanjye kandi utuma ubuzima bwanjye bugenda neza buri munsi”.
Ariko mu byo basezeranye, Joseph yaratangaje ko mu rukundo rwe n’iyo mbwa kuryamana nk’umugore n’umugabo bitairimo.



















TANGA IGITEKEREZO