Umunyamerika Nik Wallenda, ukina imikino yo kugendera ku migozi, Kuri uyu wa gatanu tariki 15 kamena yabashije gusoza neza urugendo rwo kwambukiranya Isumo rya Niagara agendera hejuru y’umugozi.
Inkuru dukesha 7sur7 ivugako yagenze metero 550 mu minota mirongo itatu hejuru y’isumo rya Niagara riherereye mu majyaruguru ya Amerika rikagera ku mupaka wa Leta zunze ubumwe za Amerika na Canada
Muri urwo rugendo, Nik Wallenda w’imyaka mirongo itatu, yavuganaga na se umubyara bakoresheje utwuma two matwi (écouteurs).
« Mana yanjye, ntibyumvikana biratangaje cyane. Gusa nduma meze neza nta kibazo» ibi nibyo yamubwiraga atangiye kugenda.
Ariko ngo icyamugoye ni uko yari yatose cyane kandi hariho ibihu kuburyo hari aho atashoboraga kureba imbere neza.
Ubwo yendaga kugera muri Canada abari aho bari batangiye kumuha amashyi kuko babonaga ko arangije urugendo nta kibazo.
Yageze hasi mbere yo gusuhuza abari aho arabanza ariruka yishimira insinzi agezeho n’agashya akoze mu mateka.
Iri sumo rya Niagara ni ihuriro ry’andi masumo atatu y’amazi (amasumo ya Canada bita Fer à Cheval, amasumo ya Amerika, ndetse n’isumo rito ryitwa Voile de la mariée) rigahuza ikiyaga cya Erié ndetse n’ikiyaga cya Ontario mu burasirazuba bwa Amerika ya ruguru ku mupaka wa Canada na Leta zunze ubumwe za Amerika.
Isumo rya Niagara rifite metero 323 mu bugari (largeur), metero792 mu burebure (longeur) ndetse na metero 52 z’ubujyakuzimu (hauteur), rigira umuvuduko wa meterokare 2800 ku isegonda, kandi niryo rinini muri Amerika ya Ruguru rikaba rinazwi cyane ku isi muri rusange.



















TANGA IGITEKEREZO