00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yapfuye azize gukora imibonano mpuzabitsina irenze urugero

Yanditswe na

Noël Turikumwe

Kuya 5 December 2012 saa 03:56
Yasuwe :

Umugore witwa Antje wo mu mjyi wa Munich mu Budage, bamusanze mu rugo iwe yishwe no kutanyurwa n’imibonano mpuzabitsina kuko yajyaga akora imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi nk’uko nyina ndetse n’uwo baryamanye mbere y’uko apfa babitangaje.
Amakuru y’urubuga 7sur7 avuga ko uwo bakoranye imibonano mbere y’uko apfa mu buhamya yahaye polisi yavuze ko yari yamuhunze akiruka yambaye akenda k’imbere gusa, nyuma yo kumuhatira ko baryamana ku nshuro ya munani.
Umurambo we wabonywe n’uwahoze (…)

Umurambo we wabonywe n’uwahoze ari umukunzi we bari banaturanye. Yamusanze yapfiriye iwe aba ari na we ubimenyesha polisi. Yagize ati “Namusanze yapfiriye iwe mpita mbona ko hari ikintu kidasanzwe, kuko nari nsanzwe nzi ko ahera mu gitondo ashaka imibonano kugeza bwije.”

Nyina umubyara na we yatangaje ko umukobwa we yari afite ikibazo kidasanzwe, kuko ngo yajyaga akora imibonano mpuzabitsina inshuro zirenga 10 ku munsi. Avuga ko iki kibazo yari akimaranye igihe, ariko kikarushaho gukomera muri uyu mwaka wa 2012.

Kugeza ubu ntiharakorwa ibizamini ngo hemezwe niba koko yarazize kudahaga imibonano mpuzabitsina (Libido insatiable).

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages