00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yasanze urutoki mu mugati ubwo yafataga ifunguro

Yanditswe na

UMUTESI Gisèle

Kuya 21 May 2012 saa 05:17
Yasuwe :

Uyu ni umwana w’ingimbi w’imyaka 14 y’amavuko, witwa Ryan Hart wasanze urutoki mu mugati ubwo yafataga ifunguro rya nimugoroba.
Amakuru dukesha 39online.com avugako uyu Ryan yari muri resitora ya Arby’s à Jackson iherereye muri Leta ya Mishigan ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ubwo yaryaga umugati wo mu bwoko bwa Sandwich nibwo yatangiye kumva ikintu kidasanzwe ubwo yari arimo gukanjakanja uwo mugati. Ntiyazuyaje yahise acira agace yari amaze kukanjakanja asanga harimo (…)

Uyu ni umwana w’ingimbi w’imyaka 14 y’amavuko, witwa Ryan Hart wasanze urutoki mu mugati ubwo yafataga ifunguro rya nimugoroba.

Amakuru dukesha 39online.com avugako uyu Ryan yari muri resitora ya Arby’s à Jackson iherereye muri Leta ya Mishigan ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ubwo yaryaga umugati wo mu bwoko bwa Sandwich nibwo yatangiye kumva ikintu kidasanzwe ubwo yari arimo gukanjakanja uwo mugati. Ntiyazuyaje yahise acira agace yari amaze kukanjakanja asanga harimo urutoki.

Nyuma y’ipereza ryakozwe basanze hari umwe mu bakozi wakatiye urutoki rwe mu mashini mu gikoni ubwo batunganyaga iyo migati. Uwo mukozi ariko ngo yahise yigendera nta muntu umubonye nta n’umenye ibibaye atanagize n’umwe agira icyo abwira.

Nguru urutoki rwasanzwe mu mugati

Nyina wa Ryan yatangaje ko umuhungu we byamuhungabanije kandi ko agiye gukurikirana iyo resitora.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages