Uyu ni umwana w’ingimbi w’imyaka 14 y’amavuko, witwa Ryan Hart wasanze urutoki mu mugati ubwo yafataga ifunguro rya nimugoroba.
Amakuru dukesha 39online.com avugako uyu Ryan yari muri resitora ya Arby’s à Jackson iherereye muri Leta ya Mishigan ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ubwo yaryaga umugati wo mu bwoko bwa Sandwich nibwo yatangiye kumva ikintu kidasanzwe ubwo yari arimo gukanjakanja uwo mugati. Ntiyazuyaje yahise acira agace yari amaze kukanjakanja asanga harimo urutoki.
Nyuma y’ipereza ryakozwe basanze hari umwe mu bakozi wakatiye urutoki rwe mu mashini mu gikoni ubwo batunganyaga iyo migati. Uwo mukozi ariko ngo yahise yigendera nta muntu umubonye nta n’umenye ibibaye atanagize n’umwe agira icyo abwira.
Nyina wa Ryan yatangaje ko umuhungu we byamuhungabanije kandi ko agiye gukurikirana iyo resitora.



















TANGA IGITEKEREZO