Umugore witwa Valeria Levitin w’imyaka 39 akaba atuye mu mujyi wa Chicago, yarwaye indwara yitwa Anorexia iterwa no kutarya indyo yuzuye, yicuza icyatumye yinanura ngo kuko byamuteye kutagira igikundiro.
Amakuru dukesha urubuga huffingtonpost, aravuga ko umugore witwa Valeria Levitin ukomoka mu Gihugu cy’u Burusiya akaba apima ibiro 30 ku myaka 39, ni we mugore wa mbere kw’Isi unanutse, akaba yarabitewe no kurobanura ibyo kurya agamije kwirinda umubyibuho.
Valeria ubu arwaye indwara yitwa Anorexia iterwa no kurya indyo ituzuye. Kuva mu buto bwe ngo yaryaga imbuto, inyama imwe hamwe n’imboga, nta kindi kiribwa yigeze ashyira mu nda ye.
Yiyemeje kuvuga ku buzima bwe mu rwego rwo kuburira abakobwa bifuza kunanuka, kugira ngo batazahura n’ubu burwayi yahuye na bwo. Agira inama abashaka kunanuka ko bajya bakora siporo, ariko bakirinda kwiyicisha inzara, no kurobanura ibyo kurya.
Kuva yatangira kuvuga ku byamubayeho ngo yabonye ubutumwa bwinshi bw’abakobwa batandukanye, bamubaza ibanga yakoresheje kugira ngo ananuke, ngo na bo barikoreshe.
Valerie yagize ati ”nta muntu nifuriza kumera uko meze, mbayeho mu buzima bw’umubabaro, maze imyaka 10 nta nshuti ngira, kubera ko nta muntu wakwihanganira kumbona nakuyemo imyenda, nteye ubwoba.”
Nyina umubyara ngo yahoraga amubwira ko adakunda abakobwa babyibushye, bigatuma arobanura ibyo kurya kugira ngo atazabyibuha.
Valeria afite inkomoko mu gihugu cy’u Burusiya, ariko kuva afite imyaka 16 we n’ababyeyi be bimukiye mu mujyi wa Chicago mu gihugu cya Leta zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO