00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yatanze impano y’urukundo imucisha akayabo

Yanditswe na

Eugenie Umuhoza

Kuya 8 March 2013 saa 10:53
Yasuwe :

Mu gihe bimenyerewe henshi ku isi ko umuntu aha umukunzi we impano y’ibintu bimushimisha nk’indabo, shokola (chocolats) cyangwa utundi tuntu twamushimisha, mu Bushinwa umusore yapfunyikiye inshuti ye amasohoro nk’impano mbi ku mukunzi we kandi adashobora kuzibagirwa na rimwe mu buzima.
Amakuru dukesha urubuga Gentside avuga ko umwana w’umukobwa ufite imyaka 19 witwa Zen Lin wo mu Bushinwa yari afite umukunzi witwa Wen, wakundaga kuamuha impano zitandukanye zimwereka ko amukunda. Gusa (…)

Mu gihe bimenyerewe henshi ku isi ko umuntu aha umukunzi we impano y’ibintu bimushimisha nk’indabo, shokola (chocolats) cyangwa utundi tuntu twamushimisha, mu Bushinwa umusore yapfunyikiye inshuti ye amasohoro nk’impano mbi ku mukunzi we kandi adashobora kuzibagirwa na rimwe mu buzima.

Amakuru dukesha urubuga Gentside avuga ko umwana w’umukobwa ufite imyaka 19 witwa Zen Lin wo mu Bushinwa yari afite umukunzi witwa Wen, wakundaga kuamuha impano zitandukanye zimwereka ko amukunda. Gusa ngo uyu mukobwa yatunguwe no guhabwa impano y’amasohoro, biramubabaza cyane kandi bimutera ahitamo kugeza iyi mpano kuri Polisi.

Nyir’ugutanga impano yasobanuye ko mu by’ukuri ngo yari amenyereye guha umukunzi we impano yumva ko zikomeye, noneho ngo aho gutanga amafaranga agura ibihenze ahitamo gufata agacupa akuzuzamo amasohoro ye maze agapfunyika neza nk’impano arakamwoherereza nk’impano.

Wen ati “Mu by’ ukuri ibi nabikoze atari uko mwanze ahubwo nashatse kumwereka urukundo mukunda; icyakora ibi bimpaye isomo ko ngiye gushaka uburyo nabimwibagiza.”

Nyuma y’iki gikorwa Wen yaciwe amande y’amayero (euro) 300, ni ukuvuga abarirwa mu mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 255.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages