00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yatanze litiro 325 z’amashereka mu mezi atatu

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 29 October 2012 saa 04:10
Yasuwe :

Umugore witwa Alicia Richman, ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas yafashe icyemezo cyo gutanga amashereka ku kigo kitwa Mother’s Milk Bank, gitanga amashereka ku bana batabashije konswa na ba nyina, areka konsa umwana we.
Nk’uko urubuga rwitwa Fox 4 rwabitangaje, Alicia nyuma yo kubyara umuhungu we Drake ntiyigeze amwonsa, ahubwo yahisemo kujya atanga amashereka ye, agahabwa abana batabashije konswa kubera impamvu zitandukanye, harimo n’abavutse batagejeje (…)

Umugore witwa Alicia Richman, ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas yafashe icyemezo cyo gutanga amashereka ku kigo kitwa Mother’s Milk Bank, gitanga amashereka ku bana batabashije konswa na ba nyina, areka konsa umwana we.

Nk’uko urubuga rwitwa Fox 4 rwabitangaje, Alicia nyuma yo kubyara umuhungu we Drake ntiyigeze amwonsa, ahubwo yahisemo kujya atanga amashereka ye, agahabwa abana batabashije konswa kubera impamvu zitandukanye, harimo n’abavutse batagejeje igihe.

Mu gihe kingana n’amezi atatu uyu mugore yujuje litiro 325 amashereka ye kugira ngo ahabwe impinja zitandukanye.

Uyu mugore yahagaritse gutanga amashereka, ariko ngo yishimira iki gikorwa yakoze cyo kuba yarafashishije abana batandukanye amashereka ye.

Uyu mugore akaba yarahawe igihembo cya Guinness World Records, kubera icyo gikorwa cy’ubutwari yakoze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages