00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yavutse nta myanya ndangagitsina

Yanditswe na

Ornella Munezero

Kuya 20 March 2013 saa 11:06
Yasuwe :

Andrew Wardle ufite imyaka 39 y’amavuko, ukomoka mu Bwongereza, yavutse nta gitsina agira. N’ubwo uyu musore abana n’ubu bumuga, ntibibuza ko akundwa cyane n’abagore n’abakobwa ndetse agafuhirwa cyane n’abagabo.
Ubu bumuga yabutewe n’imiterere mibi y’uruhago rwe igihe yari akiri mu nda ya nyina, ariko ubu bikaba bigiye kwibagirana vuba, kuko yitegura kubagwa akaremerwa ubugabo hakoreshejwe umubiri w’ukuboko kwe.
Amakuru dukesha Gent Side adutangariza ko, Andrew Wardle yavutse afite (…)

Andrew Wardle ufite imyaka 39 y’amavuko, ukomoka mu Bwongereza, yavutse nta gitsina agira. N’ubwo uyu musore abana n’ubu bumuga, ntibibuza ko akundwa cyane n’abagore n’abakobwa ndetse agafuhirwa cyane n’abagabo.

Ubu bumuga yabutewe n’imiterere mibi y’uruhago rwe igihe yari akiri mu nda ya nyina, ariko ubu bikaba bigiye kwibagirana vuba, kuko yitegura kubagwa akaremerwa ubugabo hakoreshejwe umubiri w’ukuboko kwe.

Amakuru dukesha Gent Side adutangariza ko, Andrew Wardle yavutse afite uruhago ruteye hanze y’inda bikamuviramo ingaruka yo kutagira igitsina, akabagwa kugira ngo uruhago rwe rushyirwe mu mwanya wabugenewe.

Uyu mugabo yabyawe n’umukobwa w’imyaka 17, amujyana mu kigo cy’impfubyi kuko atari ashoboye kumurera. Yahuye n’ibibazo byinshi by’ubuzima mu buto bwe. Yarwaye impyiko abagwa inshuro 15 kugira ngo abashe kujya yihagarika. Kumara igihe kinini mu bitaro byamuteye ihungabana no kwangwa na bagenzi be ku ishuri bamubwira amagambo asesereza.

Kugira ngo yirengagize ibibazo bye, amaze gukura yatangiye kunywa ibiyobyabwenge byinshi, bikamufasha kubeshya abakobwa ko adashobora gukora imibonano mpuzabitsina kubera ubwinshi bw’ibiyobyabwenge anywa.

Andrew atangaza ko n’ubwo nta bugabo agira bitamubuza gukundana n’abakobwa kandi ko kuba ataryamana na bo ari byo bituma bamukunda kurushaho, kuko batekereza ko urukundo rwe rudashingiye ku mibonano mpuza bitsina. Ibyo hari abatabyihanganira bakamuca inyuma, akaba yaragerageje kwiyahura mu myaka 2 ishize kubera izo mpamvu.

Abaganga bazamubaga bo muri imwe muri Kaminuza zo mu Bwongerera, batangaza ko azabasha kujya yihagarika neza ndetse agakora imibonano mpuzabitsina nk’abandi bagabo.

Andrew Wardle avuga ko atatekerezaga ko bishoboka kuremerwa igitsina nyuma y’imyaka 39 abayeho, ariko nagira amahirwe akabagwa neza, azabyandikaho igitabo, abe n’umujyanama ku bandi nkawe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages