00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yemereye umukunzi we kumuca inyuma, amajoro atatu mu cyumweru

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 30 May 2012 saa 12:23
Yasuwe :

Nyuma yo kubona ko ikiremwa muntu ngo kitanyurwa, kandi kuba umwizerwa bitoroshye, umugore ukomoka mu gihugu cya Australiya witwa Holly Hill, yanditse igitabo kivuga kuri icyo kibazo, kandi akomeza avuga ko, uburyo bwiza bwo kubaho bijyanye n’igihe, ngo nuko wareka umukunzi wawe akaryamana na bandi yumva ashaka, ngo nawe ukabigenza nkuko nawe yabigenjeje.
Mu mwaka wa 2010, Holly Hill yatangarije CNN ko we yagiranye amasezerano n’umukunzi we witwa Phil, ko amwemereye kujya amuca inyuma (…)

Nyuma yo kubona ko ikiremwa muntu ngo kitanyurwa, kandi kuba umwizerwa bitoroshye, umugore ukomoka mu gihugu cya Australiya witwa Holly Hill, yanditse igitabo kivuga kuri icyo kibazo, kandi akomeza avuga ko, uburyo bwiza bwo kubaho bijyanye n’igihe, ngo nuko wareka umukunzi wawe akaryamana na bandi yumva ashaka, ngo nawe ukabigenza nkuko nawe yabigenjeje.

Mu mwaka wa 2010, Holly Hill yatangarije CNN ko we yagiranye amasezerano n’umukunzi we witwa Phil, ko amwemereye kujya amuca inyuma amajoro atatu mu cyumweru, ngo ibyo yabikoze mu rwego rwo kwirinda gufuha. Holl kandi ngo yabwiraga Phil ko agomba kugurira abo yabaga asohokanye nabo impano, ndetse ngo akabasohokana ahantu heza.

Nk’uko tubikesha urubuga 7sur7 Hill yatangarije ikinyamakuru kitwa Grazia ko amasezerano yari afitanye n’inshuti ye Phil yarangiye mu gihe cy’ubushyuhe umwaka ushize, ariko ko yabonye indi nshuti bameranye neza kugeza ubu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages