00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yibagiriwe umwana we hejuru y’imodoka arigendera

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 9 June 2012 saa 04:55
Yasuwe :

Umugore wo mu gihugu wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, afungiye ahitwa Phoenix azira ko yasize umwana we w’ibumweru bitanu hejuru y’imodoka.
Amakuru dukesha Daily Mail, aratangaza ko uyu mugore w’imyaka 19 y’amavuko yibagiwe ko yashyize umwana we hejuru y’imodoka maze ajyamo arigendera, ageze mu rugo arebye umwana aramubura yibuka ko yari yashyize umwana hejuru y’imodoka agaruka kumureba, mugihe yariho amushaka acakirana na Polisi ifite umwana.
Uyu mugore wita Catalina Clouser, (…)

Uyu mugore wita Catalina Clouser, akaba ashijwa kutubahiriza uburenganzira bw’umana no gutwara imodoka yanyweye, dore ko ngo yari yahaze ikiyobyabwenge kitwa marijuana.

Amasaha abiri mbere y’uko uyu mugore afatwa, ishuti ye nayo bari biriwe basangira yari yafashwe na Polisi izira gutwara imodoka nabi.

Catarina Clouser ni nshuti ye ngo bari baraye ijoro ryose binywera marijuan. Uyu mugore ngo basanze ahamwa ni byaha ashijwa, ariko Umwana we ntakibazo na kimwe yatewe n’iriya mpanuka.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages