Abaturage bo mu mujyi wa Kariba mu gihugu cya Zimbabwe kuri ubu bari mu gahinda nyuma yo kumenya inkuru y’urupfu rw’umwe muri bo wishwe n’intare ubwo yarimo atera akabariro.
Nk’uko tubikesha itangazamakuru ryo muri Zimbabwe, iri bara ryabaye kuwa kabiri w’icyumweru gishize mu mujyi ukunze kugendererwa na ba mukerarugendo muri icyo gihugu.
Sharia Mawere, umutegarugori w’imyaka 43 y’amavuko, yanyarukiye ahantu hitaruye kandi huje umutuzo mu gisambu, mu rwego rwo kugirana ibihe byiza n’ihabara rye. Bidateye kabiri ubwo rwari rwambikanye hagati yabo, intare yari yishwe n’isari yahise ibarabukwa, irabamenesha.
Nyamugabo yahise afata iyambere afumyamo asiga Sharia. Uyu mugabo yagerageje gutabaza ubwo yari ageze ku muhanda wari wegereye aho barimo baterera akabariro, gusa buri muntu wahanyuraga ari mu modoka, yabonaga umugabo wambaye ubusa yiruka atabaza, ntihagira uhagarara. Nyuma gato ubwo yabashaga kubona ubufasha, yari yatinze kuko yasanze Sharia yamaze gushiramo umwuka.
Nk’uko byatangajwe n’abayobozi bo mu gihugu cya Zimbabwe, iyi ntare y’ingore sibwo bwa mbere yigaritse umuntu kuko hafi y’aho yatsinze Sharia bahasanze amaboko ndetse n’ibindi bice by’umubiri w’undi muntu w’igitsanagore. Uyu nyakwigendera wa kabiri kugeza n’ubu umwirondoro we nturamenyekana, naho iyo ntare yaje gutahurwa iricwa.
Inzobere zatahuye ko ubwo iyi ntare yibasiraga Sharia yari yakomeretse kandi ifite inzara.



















TANGA IGITEKEREZO