Mu gihe hari benshi ku isi bakunze kuzenguruka amahanga bareba ibyiza bitatse isi, umunyeshurri w’Umuyapani yakoze umushinga wo kuzayizenguruka afotora abagore beza.
Amakuru dukesha urubuga Gentside avuga ko umusore witwa Kei Akatsu wiga muri kaminuza y’i Tokyo, afite intego yo kuzagera ku isi afotora abagore beza, ubu akaba arimo gushaka abaterankunga bamuhe amafaranga yo gutangira umushinga we.
Uru rubuga ariko ntiruagaragaza uko azabasha kujya amenya uburyo bwo kubageraho.
Ateganya ko icyo gikorwa cyo gufotora azakimaramo umwaka wose.
Ku rubuga rwa You Tube yashyizeho ubutumwa busaba abagabo babyifuza kuzamutera inkunga y’amafaranga.
Amakuru atangazwa, Kei Akatsu akeneye amadolari y’ Amerika 11,000 azakoresha mu kumurika umushinga we.
Kei Akatsu ari gutegura icyo gikorwa nyuma y’aho mu mwaka ushize yamaze amezi atandatu yose agerageza gufotora abagore beza.



















TANGA IGITEKEREZO