00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimwe mu mvugo z’urubyiruko zidakwiye imbere y’abantu bakuru

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 5 November 2012 saa 03:42
Yasuwe :

Uko iminsi igenda isimburana hari amagambo agenda yaduka atari asanzwe, ahanini aya agakoreshwa n’urubyuruko cyangwa abantu b’urungano. Amagambo nk’ayo y’inzaduka ariko aberana n’abantu b’urungano rumwe, cyane cyane urubyiruko.
Bigaragara nabi nk’iyo umuntu w’urubyiruko ayakoresheje ku muntu umuruta mu bukuru, bikaba ari ibyo kwirinda kuko hari ababifata nk’agasuzuguro cyangwa ikinyabupfura gike.
Dore amwe mu magambo aharawe n’urubyiruko byaba byiza rwirinze kuyakoresha ku bantu (…)

Uko iminsi igenda isimburana hari amagambo agenda yaduka atari asanzwe, ahanini aya agakoreshwa n’urubyuruko cyangwa abantu b’urungano. Amagambo nk’ayo y’inzaduka ariko aberana n’abantu b’urungano rumwe, cyane cyane urubyiruko.

Bigaragara nabi nk’iyo umuntu w’urubyiruko ayakoresheje ku muntu umuruta mu bukuru, bikaba ari ibyo kwirinda kuko hari ababifata nk’agasuzuguro cyangwa ikinyabupfura gike.

Dore amwe mu magambo aharawe n’urubyiruko byaba byiza rwirinze kuyakoresha ku bantu bakuru:

1.Mwana: Iri jambo rikoreshwa ku bantu b’urungano cyangwa bamenyeranye, ariko na none bitewe n’uburyo babanyemo.

2.Wangu: Iri jambo rikomoka ku rurimi rw’igiswahili rishatse kuvuga “wanjye”, rikunze gukoreshwa ku bantu b’urungano ndetse n’abantu bakundana hari igihe barikoresha iyo bamenyeranye. ‘Wangu’ rinakoreshwa n’umuntu uba afite icyo ashaka ku wundi nk’uburyo bwo kumwiyegereza kugira ngo agire icyo amukuraho.

3. Kurya abana: Iri jambo rimaze kwamamara ariko si ko abantu bose baryumva kimwe. Bamwe mu barikoresha baba bashaka kuvuga ko ibyo bakoze ari byiza cyane. Mu gihe hari abaryumva nk’imvugo nyandagazi bitewe n’uko baba batumva icyo urivuga agamije.

4. Gufata agaturu: Iri jambo rikunze gukoreshwa na bamwe mu rubyiruko rwo ku muhanda, rigasobanurwa mu buryo butandukanye ariko kandi biba byiza iyo rikoreshejwe n’abantu baziranye kugira ngo ridatera urujijo. Ijambo agaturu cyangwa ituru (tour) ngo rikoreshwa n’abagabo bakunda kujya kugura indaya ku muhanda, aho bazibaza bati “agaturu kamwe ni angahe?”

5.Ngiye guporeza: Ibi bivuga kujya kurya, abandi bakarikoresha bashaka kuvuga ko bagiye gushaka amafaranga.

Izi mvugo zose tumaze kubabwira kimwe n’izindi tutavuzeho, ni imvugo zikoreshwa n’urubyiruko hagati yarwo ku buryo uri urubyiruko ukayibwira umuntu mukuru atabifata neza. Ni byiza rero ko umuntu akoresha ijambo mu gihe gikwiye, kugira ngo ntagaragaze isura mbi ku muntu watekerezaga ko azavamo umuntu ukomeye mu minsi iri imbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages