Yaba mu Ruhango, i Nyanza, Nyaruguru na Gisagara; hose abaturage bahagera mu bunyoni kuko hamwe berekeza aho igikorwa kiri bubere mu masaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo.
Mu mihanda yose hatatse ibirango, imihanda itari imeze neza barayiharuye bayitera amazi, inzu bazikwiza irangi rigize amabara ya FPR Inkotanyi n’ibindi.
Kuri uyu Gatandatu ubwo Paul Kagame uri kwiyamamaza nk’umukandida wa FPR Inkotanyi ariko ushyigikiwe n’andi mashyaka umunani yakomezaga ibikorwa bye mu turere twa Nyaruguru na Gisagara; nk’uko byari byagenze mu turere tubiri twabanje, nabwo yakiriwe n’isinzi ry’abaturage aho hamwe bari bagiye ahirengeye no mu biti.
Abatanze ubuhamya bw’ibyo bagezeho mu myaka yose ishize u Rwanda ruyoborwa na Perezida Paul Kagame, abo mu turere twa Nyaruguru na Gisagara babikoze mu mvugo ya gisizi yashimwe na benshi bakayiherekeresha amashyi bagira bati ‘ahoooo!!!’
Mu byo Perezida Kagame yagejeje ku baturage bo muri utu turere twombi, by’umwihariko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, yabashimiye ko bamutanzeho umukandida bakaba bari bagaragaje ko bamushaka mbere ubwo basabaga ko Itegeko Nshinga rivugururwa.
Yikije ku kuvuga ko gutora yego muri referendumu ari ishusho y’ibizava mu matora. Yanabwiye abaturage kandi ko ibyo u Rwanda ruzageraho mu myaka iri imbere ari byinshi kuko ‘ibyiza biri imbere’ ariko avuga ko hakenewe ubufatanye bw’abayobozi n’abaturage.
I Nyaruguru n’iyonka ntiyasigaye
Umusogongero w’i Gisagara
UKO BYARI BYIFASHE MU KARERE KA GISAGARA UMUNOTA KU WUNDI
– 17:10: Reka mbashimire iby’itariki enye
Perezida Kagame asoje ijambo rye ashimira abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Gisagara n’abandi baturage baje gushyigikira ibikorwa bye byo kwiyamamaza.
Mu magambo ye agize ati “Reka mbashimire iby’ejo. Itariki enye. Ntabwo ari enye gusa ni eshatu ni enye ni eshanu hanyuma imyaka irindwi tugakora ibyo tugomba gukora. Kandi iteka iyo dusezeranye ibyo dusezeranye birakorwa. Twese turi buve aha inama ari isezerano twagiranye rigiye kuzuzwa hanyuma tukikorera ibyiza twifuza.”
17:05: “Abikorera namwe nababwira iki, iyo hari umutekano hakaba imyoborere myiza, politiki nziza abikorera nimwe mwakinanirwa gusa. Nimwe mushobora kwinanirwa naho ubundi kubashyigikira ni ngombwa birakorwa turashaka kongera uburyo bwo gushyigikira abikorera, bagakora, bagahanga imirimo, bagahaza amasoko akeneweho byinshi. Byaba ibiribwa, byaba ibinyobwa, byaba imyenda, byaba ibijyanye n’ikoranabuhanga… icyo aricyo cyose. Amasoko arabategereje. Niyo politiki ibindi ni uguta umwanya.”
17:00: “Umutekano: buri munyarwanda wese bukira akaruhuka akaryama, agasinzira nta kintu yumva kiri bumukome. Bugacya, ujya mu mashuri akajya kwiga, ujya gukora akajya gukora akazi ke abagenda hirya no hino mu bucuruzi guhahirana, ibibafitiye inyungu bakabikora ntacyo bikanga. Icyo nicyo gihugu dushaka kubaka.”
16:55: Perezida Kagame ati “Ndashimira mwese kuko nzi ko muri Intore, muri abayoboke ba FPR Inkotanyi. Ndashimira na bariya bandi amashyaka navuze ya politiki nayo yifatanyije natwe twese hamwe ubwo birumvikana ko akazi kazakorwa kazaba kanoze. Imbaraga zose zikubiye aho ngaho.”
– 16:48: Nzabakorera ibyo mwifuza byose ko mbakorera
Perezida Kagame atangiye ijambo rye ageza ku baturage b’Akarere ka Gisagara aho atangiye agira ati “Uko munshaka niko mbashaka. Niko nzabakorera ibyo mwifuza byose ko mbakorera. Ariko ntabyashoboka gukorwa tutari kumwe. Twese tugomba kuba turi hamwe dukorera hamwe, buri wese azana imbaraga ze uko azifite, ubumenyi bwe uko abufite tukuzuzanya. Tukihuta. Tukagera kure. Nibyo twifuza. Ntabwo twagera kuri turari hamwe,nta nubwo twakwihuta buri wese adashyizemo imbaraga ze”.
16:45: Guverineri Munyantwari Alphonse niwe uhawe umwanya aho avuze ati ‘ntabwo ari ikibazo cyo gushakisha ibyiza yadukoreye. Urubyiruko yabahaye inzu y’imikino igezweho mukina mutanyagirwa kubera iyo mpamvu Gisagara ikipe yayo ya Volleyball iri ku isonga’.
Munyantwari akomeje avuga ko ikipe y’akarere ka Gisagara mu bafite ubumuga ari iya mbere mu gihugu hose byose kubera Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi.
Akomeje agira ati ‘ni inde waduhaye umutekano’, abaturage basubiza mu ijwi ryo hejuru bati ‘Paul Kagame’
16:30: Venuste Rutungura niwe uhawe umwanya wo gutanga ubuhamya bw’ibyo yagezeho mu myaka irindwi ishize. Atanze ubuhamya bukubiye mu muvugo yise ‘Iyo ufite umushoferi mwiza’.
16:15: Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame ageze mu murenge wa Ndora aho ibikorwa bye byo kwiyamamaza bikomereje. Abaturage bamwakirije amashyi n’impundu baririmba bati " Tumutore"
16:10: - Nta nyota ku bari i Gisagara…
16:00: Abayobozi bakuru b’umuryango FPR Inkotanyi barangajwe imbere n’Umunyamabanga Mukuru, Ngarambe na Visi Perezida wa mbere, Bazivamo Christophe bamaze kugera ku kibuga cy’Akarere ka Gisagara, aho Kagame Paul agiye kwiyamamariza.
Abahanzi batandukanye barimo, Jules Sentore, King James, Knowless, Kitoko, Tuyisenge Intore n’abandi bakomeje gususurutsa abaturage mu ndirimbo zirata ibigwi bya FPR Inkotanyi by’umwihariko umukandida wayo, Kagame Paul.
14:50: Umuhanzi Kitoko niwe urimo gususurutsa abantu mu ndirimbo yamenyekanye cyane ’Urukundo’
14:45: Umuhanzi King James niwe ukurikiyeho mu gususurutsa ibihumbi biri hano
14:40: Nyuma y’umuhanzi Jules Sentore, umuhanzi Riderman niwe urimo gususurutsa abateraniye mu kibuga cy’akarere ka Gisagara bategereje umukandida wa FPR Inkotanyi, Kagame Paul.
Ibikorwa byo kwiyamamaza k’umukandida wa FPR Inkotanyi, Kagame Paul, bikomereje mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, ahakoraniye ibihumbi by’abaturage b’ingeri zose, biteguye kumwakirana ubwuzu.
Gisagara ni akarere gatuwe n’abaturage 340, 898, kagizwe n’imirenge 13 ku buso bwa kilometero kare 680. Mu myaka irindwi ishize ingo 7564 zahawe inka muri gahunda ya Girinka, hubatswe amashuri 64 abanza, 39 yisumbuye n’icyenda y’imyuga.
UKO IGIKORWA CYO KWIYAMAMAZA CYAGENZE MU KARERE KA NYARUGURU
13:15: Umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame asoje ijambo rye ry’igikorwa cyo kwiyamamaza mu Karere ka Nyaruguru. Ubu ibikorwa by’umunsi bigiye gukomereza mu ka Gisagara.
13:10: - Igihe bikindeba ntabwo nzabatenguha na rimwe
Buri wese akore ashaka kugera imbere niho hari byiza…uko umwaka ushira niko tugera kuri byiza biruta ibyo tuvuyemo. Bantu ba Nyaruguru, naje kubashimira, kwifatanya namwe muri iki gikorwa cy’amatora mwangize umukandida mukanshyira imbere nkuko bisanzwe igihe bikindeba ntabwo nzabatenguha na rimwe.
– Ntituzabuza abashinyaguzi gushinyangura
“Byatwaye abanyarwanda imbaraga, ubushake, gutekereza neza, gukora, kwikorera. Nta wundi wabiguha. Nta handi byava bitavuye muri wowe. Twebwe iryo somo nk’abanyarwanda twararyigeze. Twaryize ku bindi bikomeye. Ibindi byatubabaje, byaduhungabanyije, byatwishe, byica abacu niho ayo masomo yavuye. Kubigira rero ubusa abantu bakabihindura ubusa ntabwo aribyo.
Ntituzabuza abashinyaguzi gushinyangura, abatuvuga ubusa kutuvuga ubusa ariko icyo dukwiriye kuvanamo ni imbaraga zongera kuzo tugezemo kugira ngo twiyubake tugere kuri byinshi twifuza. Umurimo FPR yakoze yubaka u Rwanda n’abanyarwanda mu bufatanye n’abanfdi bose ntabwo ari ibintu byapfaga gukorwa na buri wese gusa.”
– Aho u Rwanda rugeze ntabwo ari akazi koroshye
“Abibwira rero ko aho igihugu kivuye n’aho kigeze ubu ari akazi koroshye kakorwa na buri wese n’umuntu wicaye ikantarange, akandika mu binyamakuru akanegura, abo bagomba kuba bafite indi si barimo.”
12:55: Perezida Kagame atangiye ijambo rye aho ashimiye abaturage b’akarere ka Nyaruguru baje kumwakira ari benshi. Ati “Ndishimye kuza kubasura. Kuza kuba turi kumwe uyu munsi.”
12:50 Munyantwari avuze ko Akarere ka Nyaruguru kamaze kugera kuri byinshi aho miliyari eshanu z’inguzanyo arizo abaturage bamaze gufata muri Sacco. Ni mu gihe kandi mu myaka irindwi ibikorwaremezo by’amashanyarazi byari kuri 0.8% uyu munsi ni 22%.
12:45: Guverineri Munyantwari Alphonse niwe uhawe umwanya aho ahamagariye abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru gushimira Paul Kagame bamugaragariza ko ‘twanyuze kubera ko mwaduhaye icyizere mu gihe ari bake bari badufitiye icyizere ndetse natwe ubwacu tutacyifitiye’.
12:30: Mukangango Esther niwe uhawe umwanya kugira ngo ageze ijambo ku bihumbi by’abaturage n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baje kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame.
Ati “Nari umugore utazi gukaraba […] izi ntoki zanjye zarahandaga zikajya ziva amaraso.”
Avuze uburyo we na bagenzi be bashinze koperative Nyampinga ihinga ikawa, aho bagize n’uruganda ndetse rubabyarira inyungu nyuma yo guterwa inkunga n’imishinga itandukanye irimo Sustainable Harvest na Women for Women.
12:15: Umukandida wa FPR Inkotanyi akaba na Chairman, Paul Kagame amaze kugera i Nyaruguru aho yakirijwe amashyi n’impundu n’ibihumbi by’abaturage baturutse mu mpande zose z’aka karere.
12:00: Mu gihe gito Perezida Kagame araba asesekaye i Nyagisozi aho abaturage babukereye ari benshi mu bikorwa bye kwiyamamaza.
– Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi n’abandi bayobozi bitabiriye uyu munsi
11:15: Usibye indirimbo zivuga ibigwi Umuryango wa FPR Inkotanyi, abahanzi batandukanye bari no kuririmba indirimbo zisanzwe zamenyekanye. Izi zirimo nka ’Deux Fois Deux’ ya Jay Polly, ’Nshatse Inshuti’ y’abahanzi bo muri Kina Music n’izindi.
11:00: Abayobozi batandukanye guhera kuri Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, abayobozi bakuru ba FPR Inkotanyi barimo Bazivamo Christophe n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR, Ngarambe François, bamaze kugera i Nyagisozi.
10:55: Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD), Dr Vincent Biruta, yifatanyije n’abaturage b’i Nyaruguru mu kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi rishyigikiye mu matora
10:50: Abayobozi b’imitwe ya politiki itandukanye yashyigikiye FPR Inkotanyi bamaze kugera aho iki gikorwa kigiye kubera. Ku munsi wa mbere, Perezida Kagame yabashimiye kuba barifatanyije na FPR muri uru rugendo rwo gukomeza kubaka u Rwanda.
10:30: Indirimbo yaba iza kinyarwanda ndetse n’izibyinitse mu njyana ya kizungu zivuga ibigwi bya Perezida Paul Kagame n’Umuryango FPR Inkotanyi nizo zikomeje gususurutsa abitabiriye iki gikorwa.
10:15: Kimwe nk’uko byari bimeze ku munsi w’ejo, amashyaka yashyigikiye FPR Inkotanyi nayo ntiyatanzwe no kuri uyu munsi aho amabendera ya PL n’abandi agaragara mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame.
10:00: Abahanzi batandukanye nibo bari gususurutsa abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bitabiriye ibikorwa bya Perezida Kagame byo kwiyamamaza. Barimo Masamba Intore n’abandi nka Tom Close, Urban Boys, Riderman, Knowless Butera n’abandi.
09:45: Abaturage ibihumbi bamaze kugera mu Murenge wa Nyagisozi ku kibuga kigiye kuberaho ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame. Baje ku bwinshi ku buryo bamwe bicaye ahantu hirengereye mu ishyamba.
Amafoto: Mahoro Luqman




















TANGA IGITEKEREZO