00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite barasuzuma ishingiro ry’umushinga w’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 12 October 2015 saa 07:18
Yasuwe :

Nyuma y’ibyumweru bigera kuri bitatu Komisiyo yashyizweho ngo yunganire Inteko mu kuvugurura Itegeko Nshinga itangiye imirimo yayo, iraza kugeza ku badepite umushinga w’ivugurura ry’Itegeko Nshinga maze nabo bawusuzume bareba ishingiro ryawo.

Iri tsinda ry’abantu barindwi riyobowe na Dr Iyamuremye Augustin ni umushinga wa mbere rigejeje ku Nteko kuva ryatangira imirimo yaryo biteganyijwe ko rizaba ryasoje mu gihe cy’amezi ane.

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE mu cyumweru gishize, Dr Iyamuremye Augustin, yavuze ko komisiyo ayoboye yatanze umusaruro wa mbere, wo gukora imbanzirizamushinga ya mbere bakayishyikiriza Abadepite.

Yavuze ko iyi komisiyo iri gukora amanwa n’ijoro ngo yuzuze mu gihe cya nyacyo inshingano zayo, ati “Tukimara kurahira ku itariki ya 16 Nzeli 2015, twahise dutangira akazi uwo munsi nyuma ya saa sita. Turakora iminsi yose na weekend kandi hafi ya buri munsi dutaha saa yine z’ijoro.”

Nubwo iyi Komisiyo ifite igihe cy’amezi ane gishobora kongera, Dr Iyamuremye avuga ko bazi neza icyo Abanyarwanda bakeneye ariyo mpamvu bakora ubutaruhuka.

Iyi mbanzirizamushinga iza kwigwa n’abadepite, Dr Iyamuremye yavuze ko harimo ibyifuzo by’abaturage kuko basabye ko nta mubare wa manda ku Mukuru w’Igihugu.

Dr Iyamuremye Augustin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages