Mu nteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yo kuwa 12 Ukwakira, Abadepite batoye ishingiro ry’umushinga w’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 4 Kamena 2003, hagamijwe kuvugurura ingingo ya 101 ikemerera Perezida Paul Kagame kongera kwiyamaza kuyobora igihugu.
Imbanzirizamushinga y’iryo Tegeko Nshinga, yaragaje ko ingingo ya 101 izaba ivuga ko Perezida wa Repuburika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Kandi ashobora kongera gutorerwa izindi manda, banemeje ko hari n’izindi ngingo zigomba kuvugururwa kuko zitakijyanye n’igihe.
Umushinga w’ivugururwa ry’itegeko nshinga numara kunozwa uzajyanwa mu matora ya kamarampaka.



















TANGA IGITEKEREZO