00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite bemeje ishyirwaho rya Komisiyo izafasha mu ivugururwa ry’Itegeko Nshinga

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 20 August 2015 saa 08:31
Yasuwe :

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’Itegeko rishyiraho Komisiyo ishinzwe kunganira Inteko Ishinga Amategeko mu ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu mu gihembwe kidasanzwe kirimo gukorwa n’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Abadepite bose bemeje ko uwo mushinga wakwigwa muri iki gihembwe kidasanzwe utarindiriye kujyanwa muri Komisiyo ihoraho.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite Donatille Mukabalisa yavuze ko gushyiraho iyi Komisiyo ari ukwihutisha ibyo Abanyarwanda basabye ku birebana no kuvugurura Itegeko Nshinga cyane cyane mu ngingo ya 101 igena manda z’umukuru w’igihugu.

Ubusabe bw'abaturage bugiye gusubizwa bidatinze...

Yongeyeho ko Abadepite bahise bemeza uyu mushinga w’itegeko kuko basanze usobanutse, bityo bakaba bagiye kwiga ingingo ku yindi bareba icyahindurwa mu ngingo iyo ari yo yose.

Yagize ati “Twasanze gushyiraho Komisiyo ari ingenzi kubera ko twibwira ko abakomiseri bazashyirwaho ari abantu b’inararibonye bazafasha inteko kugirango byihute. Iyi Komisiyo yihariye yicaye ari cyo kintu ireba gusa byakihuta kuruta ko Inteko Ishinga Amategeko yabigumana yonyine.’’

Yakomeje avuga ko nyuma yo gusuzuma ingingo ku yindi, bazatora itegeko rishyiraho iyi Komisiyo kandi bizeye ko abakomiseri bazashyirwaho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika bazihutisha igikorwa cyo kuvugurura Itegeko Nshinga nk’uko abaturage basaga miliyoni eshatu babisabye.

Iyi Komisiyo izamara igihe cy’amezi ane, ariko gishobora kongerwa na Perezida wa Repubulika.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages