00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakora mu nganda za Mutangana basabye ko Itegeko Nshinga rivugururwa

Yanditswe na

Williams

Kuya 26 May 2015 saa 06:58
Yasuwe :

Abakozi bakora mu nganda n’ibigo bigize "Groupe Mutangana Jean Baptiste" bagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ubusabe bwabo bwo kuvugurura Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, kugira ngo Perezida Paul Kagame azongere kubayobora na nyuma ya 2017.

Mu rwandiko rwashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko, Mutangana Jean Baptiste yagarutse ku bigwi bavuga Paul Kagame.

Yagize ati “ubu busabe abakozi babugaragaje ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’umurimo wizihizwa kuwa 01 Gicurasi buri mwaka, aho buri wese yahawe umwanya wo kuvuga ibigwi Nyakubahwa Perezida Kagame kubera ibikorwa by’indashyikirwa amaze kugeza ku Rwanda, aho umutekano uganje, ubumwe n’ubwiyunge muri Ndi umunyarwanda; Girinka na VUP; ibikorwaremezo hirya no hino mu gihugu, aho amazi meza n’amashanyarazi byabaye intego; uburezi kuri bose; kwigira no kwihesha agaciro n’ibindi bikorwa byinshi by’indashyikirwa.”

Mutangana yavuze ko ibigwi bya Perezida Kagame aribyo byatumye abakozi be basaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa

Abakozi bashyize umukono kuri iyi nyandiko ni abo mu bigo n’inganda za Mutangana Jean Baptiste, basaga ibihumbi bibiri.

Babarizwa mu ruganda rw’icyayi rwa Karongi, urwa Muganza –Kivu, urw’amabuye rwa Volta Super, urukora amagodora /Matelas i Gikondo, n’abakora mu nyubako ya Resident Hotel-Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana.

Aherekejwe na bamwe mu bakozi bahagarariye abandi, mu ijambo rye mu Nteko Ishinga amategeko, Jean Baptiste Mutangana yongeye gushimira Perezida Paul Kagame, anaboneraho gusaba ko ivugururwa ry’ingingo imuzitira kongera kwiyamamaza ryakorwa vuba kugira ngo bakore umutima uri hamwe.

Mu magambo ye Mutangana yagize ati “Abakozi bansabye kubagezaho ubu butumwa, banashimangira ko bifuza ko byakorwa vuba, kugira ngo bakore batekanye, bityo vision 2020 bazayinjiranemo n’umubyeyi wa bose Nyakubahwa Paul Kagame.”

Bose batahanye akanyamuneza nyuma yo kwakirwa k’ubusabe bwabo, no kwizezwa ko bazatumikirwa.

Mutangana Jean Baptiste ashyirikiza amabaruwa Perezida w'umutwe w'Abadepite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages