00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakorerabushake mu gukumira ibyaha basabye ko Itegeko Nshinga rivugururwa

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 29 May 2015 saa 09:13
Yasuwe :

Urubyiruko rugera ku 11,035 ruturutse mu turere twose tw’u Rwanda hamwe n’abiga muri za Kaminuza zose bibumbiye mu ihuriro ry’abakorerabushake mu gukumira ibyaha, bashyikirije Inteko Ishinga AMategeko Ubusabe bwa bo bw’uko Itegeko Nshinga ryavugururwa, Perezida Kagame agakomeza akayobora.

Ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga iteganya ko Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi, ishobora kongerwa inshuro imwe. Perezida Kagame azaba arangije manda ze ebyiri mu mwaka wa 2017.

Urubyiruko rw’akorerabushake mu gukumira ibyaha, rwagejeje amabaruwa yanditsemo ubusabe bwabo kuri Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite kuri uyu wa 29 Gicurasi 2015, bavuga ko babona hari ibyiza byinshi Perezida Kagame yazageza ku banyarwanda, aramutse yongerewe igihe cyo kuyobora.

Umuyobozi w’aba bakorerabushake, Mutangana Jean Bosco, yavuze ko bafite ibyo bashingiraho basaba ko ingingo y’101 ihinduka.

Ati “Dushingiye ku bikorwa by’indashyikirwa Perezida Paul Kagame yatugejejeho, yahagaritse Jenoside, yagaruye ubumwe bw’abanyarwanda, ubu twishimiye agaciro dufite. Nk’urubyiruko rero yatubereye inshuti nziza, aduha amahirwe ubu hari gahunda nyinshi tutajyaga twisangamo, ariko ubu dufite ijambo mu nzego izo ari zo zose.”

Yavuze kandi ko hakiri kare kuba umuntu yavuga ko mu bo Perezida Kagame (Intore izirusha intambwe) yatoje hari uwagera ikirenge mu cye, ariko ngo bafite icyizere ko mu bihe bizaza hazavamo uwabikora.

Ati “Njyewe mu gihe nkimubonana ubushobozi, numva yakomeza akayobora, ntabwo arasaza ku buryo yananirwa kutuyobora.”

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Donathile Mukabalisa, yavuze ko ubusabe bwabo bazabugeza aho bugomba kugera.

Ati “Bibaye bituruka kuri twebwe...mwari kuva hano iyi ngingo y’101 tumaze kuyivugurura, ariko ndagirango twibukiranye ko turi igihugu kigendera ku mategeko, kandi tugomba kuyubahiriza, ntabwo ari twebwe dufata icyemezo.”

Depite Mukabalisa yongeyeho ati “Ariko ubundi dushingiye ku byo mwatugaragarije, uko twababonye, dushingiye ku byiza mwatweretse, impamvu mutanga zo gusaba ko iriya ngingo y’101 ivugururwa zumvikanye.”

Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye, amashyaka n’abandi bakomeje kugaragaza ko Itegeko Nshinga ryavugururwa. Kugeza ubu ishyaka rimwe Green Party ni ryo ryagaragaje ko ridashyigikiye icyo cyemezo.

Emma-Marie Umurerwa
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages