00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamadini bakanguriwe gusaba abakirisitu mituweli n’ikarita y’itora nk’uko babasaba icyacumi n’amaturo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 June 2017 saa 03:45
Yasuwe :

Abayobozi b’amatorero y’abavutse ubwa kabiri mu Karere ka Kicukiro basabwe kujya bakurikirana ko abayoboke babo bafite ikarita y’ubwisungane mu kwivuza n’iy’itora nk’uko babasaba icyacumi n’amaturo.

Babisabwe kuri uyu wa 11 Kamena mu giterane cyo gusengera amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama 2017.

Iki giterane cyatangiye ahagana saa cyenda z’umugoroba gisusurutswa n’indirimbo z’amatsinda n’amakorali atandukanye akorera mu matorero yari yitabiriye uyu muhango.

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza muri Minaloc, Mufuruke Fred, yasabye abayobozi b’amatorero ko nk’uko bita ku gushishikariza abakirisito gutanga icyacumi n’amaturo ari na ko bakwiye kugenzura ko bafite amakarita y’ubwisungane mu kwivuza ndetse n’ay’itora.

Yagize ati” Bayobozi b’amadini muteraniye aha, ndagira ngo mbabwire ko iki gikorwa mwakoze cyo kwishyira hamwe mugasengera amatora ari ingenzi cyane kandi uko muyasengera turabasaba kurushaho gushishikariza abo muyoboye kugira ikarita y’ubwisungane mu kwivuza ndetse n’iy’itora; ibi rwose mubyiteho nk’uko mubashishikariza gutanga icyacumi n’amaturo”.

Yakomeje abashimira ku bw’iki gikorwa cyo gusengera amatora kuko “ iyo dusenze Imana ikomeza kurinda igihugu n’amatora akazagenda neza.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’amatorero y’abavutse ubwa kabiri, Apotre Charles Rwandamura ni we wayoboye igikorwa cy’aya masengesho, aho yegeranyije abayobozi b’amatorero bavuza ihembe baritunze impande zose z’igihugu nk’ikimenyetso cyo kwatura amahoro ku Rwanda maze. Apotre Rwandamura yasutse amavuta ya Elayo ku butaka bijyanye no kwatura umugisha ku Rwanda abanyarwanda n’abayobozi barwo.

Igikorwa cyo gusengera amatora y’Umukuru w’Igihugu gikomeje kugenda gikorwa hirya no hino imu turere. Mu minsi Ishize cyakozwe n’ihuriro ry’amadini n’amatorero akorera mu Karere ka Nyarugenge n’ahandi hatandukanye bakaba bakomeje iyi gahunda.

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza muri Minaloc, Mufuruke Fred
Bamwe mu bitabiriye igiterane cyo gusengera amatora mu Karere ka Kicukiro
Igiterane cyasusurukijwe n'abaririmbyi batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages