00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda barakoza imitwe y’intoki kuri Referandumu

Yanditswe na

Richard Dan IRAGUHA

Kuya 13 October 2015 saa 11:11
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga, nk’uko byasabwe n’abaturage barenga miliyoni eshatu, iyi ikaba ari intambwe ya mbere iganisha kuri referandumu.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Ukwakira 2015 ni bwo inteko rusange y’abadepite yateranye isuzuma umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga, maze abadepite 71 bose bemeza ishingiro ryawo, hifata umwe haboneka n’imfabusa ebyiri.

Itora ryabaye nyuma y’impaka n’ibiganiro ku mushinga w’Itegeko Nshinga wari umaze gutangazwa na visi perezidante w’umutwe w’abadepite Jeanne d’Arc Uwimanimpaye.

Kimwe mu byo Abanyarwanda bari bafitiye amatsiko, ni ukumenya niba ubusabe bwabo bwo guhindura ingingo ya 101 bwarubahirijwe, kugira ngo perezida Kagame akomeze kubayobora.

Depite Jeanne d’ArcUwimanimpaye, yavuze ko uko uwo mushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga uteguye, bisubiza neza ibyifuzo by’abaturage.

Ati “Ingingo ya 101 yanditswe mu buryo bukurikira: Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorerwa izindi manda ”

Abadepite batanze ibitekerezo bishyigikiye uyu mushinga kuko usubiza ibyifuzo by’abaturage, ariko abandi nka Depite Gatabazi yibutsa ko abaturage basabye ko umubare wa manda wavaho kuri Perezida Kagame gusa, abandi bakavuga ko uko yanditse nta kibazo biteye.

Hari abandi badepite basabye ko mu Itegeko Nshinga hakwandikwamo umubare w’imyaka uwiyamamariza kuyobora igihugu ataba arengeje, nkuko riteganya ko uwiyamamaza atagomba kujya munsi y’imyaka 35.

Nyuma y’impaka no gutora mu bwisanzure, Perezida w’umutwe w’abadepite Mukabarisa Donathile yatangaje ko ishingiro ry’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ryemejwe, ndetse nta mudepite numwe waryanze.

Ingingo ya mbere y’iryo tegeko ivuga ko ubutegetsi butangwa n’imbaga y’abanyarwanda, bityo abaturage ari bo bazajya babutanga binyuze mu matora.

Hari izindi mpinduka ziteganyijwe mu Itegeko nshinga rishya

Ingingo zigize Itegeko Nshinga zavuye kuri 203 ziba 172. Hari izindi ngingo zavuyemo nk’izivuga Inkiko Gacaca n’iz’inzibacyuho.

Byavuzwe ko hari ingingo zahawe inyito; imitwe n’ibyiciro byahawe inyito aho bitari biri, hanogejwe imyandikire y’indimi eshatu, ingingo zakurikiranyijwe uko bikwiye, na zimwe zihindurirwa imyanya, Itegeko Nshinga ryahawe ishakiro, mu gihe mbere nta ryabagaho, …

Itegeko Nshinga ryari ririho ni ryo muri 2003, ryari rimaze kuvugururwa inshuro enye.
Ubwo yaganiraga na IGIHE mu minshi ishize, Dr Iyamuremye Augustin Perezida wa Komisiyo yo kunganira Inteko Ishinga Amategeko mu kuvugurura itegeko nshinga, yavuze ko bashaka gukora Itegeko Nshinga ritajegajega, ritazajya rihindagurika buri gihe.

Iyi komisiyo yahawe igihe cy’amezi ane ngo irangize ibijyanye no kuvugurura Itegeko Nshinga, kugeza habaye Referandumu, abaturage bakaryemeza.

Nyuma yo kwemeza ishingiro ry’umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga, rizakomeza kuganirwaho mu nama z’abaperezida ba za komisiyo, bakorana bya hafi na komisiyo yashyizweho yo kubunganira.

Kugira ngo Perezida Kagame yemererwe kwiyamamaza mu 2017, byaturutse ku Banyarwanda basabye ko Itegeko Nshinga rivugururwa
Abanyarwanda batonze umurongo imbere y'Inteko Ishinga Amategeko bayisaba kuvugurura Itegeko Nshinga bagatora Perezida Kagame
Abanyarwanda benshi bishimiye ivugururwa ry'Itegeko Nshinga, bategereje referandumu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages