Abanyarwanda baba muri Diaspora, bagaragaje ko bakunze kubura amahirwe yo kwitabira amatora atandukanye kubera urugendo rwabaga ruri hagati y’ibiro by’itora n’aho baba batuye.
Iki kibazo cyagaragajwe mu nama y’igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 14, ubwo bamwe mu Banyarwanda baba muriDiaspora bavuze ko batabashije kwitabira amatora arimo na referendumu, bitewe no gusabwa gutorera kuri Ambasade akenshi usanga aho ziri hareshya no kuva Kigali ujya Johannesburg.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza, yabwiye The New Times ko bafatanyije na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga umuti bavugutiye iki kibazo uzatuma nta Munyarwanda wemerewe gutora uzabura ayo mahirwe, bitewe n’uko intera iri hagati y’aho atuye n’ibiro by’itora ari ndende.
Yagize ati “Twizeye kubona Abanyarwanda benshi muri Diaspora bitabira amatora ya Perezida wa Repubulika.”
Byitezwe ko abanyarwanda baba mu mahanga bazatora bashobora kurenga ibihumbi 40, bagatorera ku biro by’itora 105 n’udusanduku tw’itora 133.
Ubusanzwe Abanyarwanda baba muri Diaspora biyandikishirizaga bakanatorera kuri Ambasade z’u Rwanda mu bihugu barimo. Kuri iyi nshuro bashyiriweho uburyo bwo kwiyandikisha no kugaragaza ahantu batuye bakoresheje ikoranabuhanga, ibi bikazatuma hamenyekane abiyandikishije mu gihugu n’imijyi runaka bityo bagenerwe ibiro by’itora.
Munyaneza akomeza asobanura ko bahisemo ko abayobora abanyarwanda ahantu hatandukanye mu mahanga bazanayobora igikorwa cy’amatora, mu rwego rwo gukemura imbogamizi yo kuba abakozi ba ambasade ari bo bari babishinzwe gusa kandi ari bake.
Yagize ati “Mbere twahuraga n’imbogamizi y’umubare muto w’abakozi ba ambasade, iyi nshuro twashyizeho amabwiriza y’uko aho kohereza abakozi ba ambasade ngo bahagarikire amatora tuzajya dukorana n’abayobozi b’abanyarwanda baba muri Diaspora mu gace runaka, nyuma bagatanga raporo kuri ambasade.”
Yongeraho ko abanyarwanda baba muri Diaspora bazihitiramo abantu batatu bakohereza amazina kuri ambasade kugira ngo bagirwe abakorerabushake mu matora.
NEC itangaza ko mu matora ya Perezida wa Repubulika mu 2010, abanyarwanda baba muri Diaspora biyandikishije kuri lisiti y’itora ari 21,717 batoreye mu biro by’itora 22 n’udusanduku tw’itora 73. Mu cyumweru gishize abagera kuri 26, 000 bari bamaze kwiyandikisha bakoresheje ikoranabuhanga.
Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizagira ibiro by’itora byinshi aho buri gihugu kizaba kirimo ibigera ku icumi, mu gihe u Butaliyani na Espagne bakoreshaga Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa bazahabwa ibiro by’itora bishya. Gusa ibi ntibikuraho ko na za ambasade zizakoreshwa mu matora.
Munyaneza ashimangira ko umutekano ku biro by’amatora muri Diaspora nawo watekerejweho, kuko baganiriye n’intumwa z’u Rwanda muri ibyo bihugu bakemeranya gukorana bya hafi n’ubuyobozi bwabyo bukaba bwakemura ikibazo icyo ari cyo cyose kirebana n’umutekano cyavuka.



















TANGA IGITEKEREZO