00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda miliyoni 6.8 ni bo bari ku ilisiti y’agateganyo y’abazatora Perezida

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 4 July 2017 saa 10:29
Yasuwe :

Komisiyo y’Amatora (NEC) yatangaje kuri uyu wa 3 Nyakanaga 2017, ko abiyandikishije kuzatora Umukuru w’Igihugu muri Kanama bagera kuri miliyoni 6.8, biganjemo abagore.

Mu itangazo NEC yasohoye rigaragaza ilisiti y’agategtanyo y’abazatora Perezida wa Repubulika, hagaragaramo ko hiyandikishije abaturage 6,888,592, barimo abagabo 3,170,090 n’abagore 3,718,502.

Ukurikije Intara, iy’Iburasirazuba ni yo irimo benshi kuko abari kuri lisiti ni 1,661,247; Amajyepfo ni 1632312; Iburengerazuba ni 1585481 naho mu Majyaruguru 1,148,881.

Kuri iyi lisiti, Abanyarwanda bazatorera mu mahanga ni 40,826.

Ku byerekeye abakandida, mu cyumweru gishize Komisiyo y’Amatora yatangaje ko abemejwe by’agateganyo ari Dr Frank Habineza watanzwe n’ishyaka Democratic Green Party na Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi, mu gihe Mwenedata Gilbert, Barafinda Sekikubo Fred, Rwigara Diane na Mpayimana Philippe bigenga batemerewe bitewe n’ibyangombwa birimo imikono y’ababashyigikiye 600 mu turere bataruzuza buri umwe.

Aba bakandida bigenga bahawe umwanya wo kuzuza ibisabwa bitarenze iya 6 Nyakanga, dore ko abakandida ntakuka bazatangazwa ku ya 7 Nyakanaga. Abazaba bemejwe nk’abakandida bazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza ku wa 17 Nyakanga birangire ku wa 3 Kanama; umunsi w’amatora ku Banyarwanda baba mu mahanga n’iya 4 Kanama ku b’imbere mu gihugu.

U Rwanda rwateganyije amafaranga arenga miliyari 5.5 z’amafaranga y’u Rwanda kuzakoreshwa muri aya matora.

Mu matora aheruka Abanyarwanda bitabiriye ku bwinshi gutora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages