Aba barwanashyaka bahuriye mu mujyi wa La Louvière, kuwa 17 Kamena 2017, harimo bamwe mu bagize uruhare mu ishingwa rya PSD , nka Sylvestre Uwibajije na Charles Karemano; hari na Visi Perezida wa mbere w’iri shyaka ku rwego rw’igihugu, Olivier Nduhungirehe, akaba na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi.
Bagitangira, Umuyobozi wa PSD mu batuye mu Bubiligi, Hakizimana Vincent, yababwiye ko umukandida wabo bemeje kuwa 3 Kamena, yamaze kwemezwa n’Umuryango wa FPR Inkotanyi muri Kongere yateranye kuri uyu wa Gatandatu, anashimangira ko biteguye kuzamwamamaza.
Yahereye ku gusobanura uko yahisemo umukandida, anavuga ko PSD itanze umukandida wa FPR Inkotanyi ahubwo yo yatanze uwo yabonagamo ibigwi byo kuyobora igihugu.
Yagize ati “PSD ifata icyemezo yarebye u muntu wagize ubutwari, umuntu wafashije igihugu akagikura ahantu habi akakigeza ahantu heza, agatanga icyizere mu Banyarwanda, ni uwo mukandida PSD yatanze uwo munsi akaba ari Perezida Paul Kagame ... Ntabwo PSD yatanze umukandida wa FPR ibyo bintu abantu benshi barabyitiranya ariko si uko bimeze, yarebye umuntu w’umugabo ushobora kuyobora Abanyarwanda unafite ubunararibonye.”
Yakomeje agaragaza ko gutanga uwo mukandida bitarangiriye aho ahubwo hari gutegurwa no kumugeza ku ntsinzi.
Ati “ PSD izanamwamaza, si uko yamutanze gusa ngo FPR yamutanze nayo ngo twebwe twiryamire turekera aho, ni umukandida tuzamamaza. Mu minsi iri imbere mu gihugu bazatubwira uko tuzitwara, tuzamwamamaza kandi azatsinda.”
Karemano Charles uri mu mpirimbanyi zashinze PSD, yagaragaje ko PSD ari ishyaka ryigenga mu mikorere ariko rikareba igikwiriye igihugu. Yanagaragaje ko n’uwakwita ko PSD iri mu kwaha k’undi mutwe wa politiki agomba gushishoza nubwo igereranya ryibeshya.
Yagize ati “Kuba mu kwaha nta gisebo kirimo, kuba mukwaha ni ukumeya ko uri umwana, ni ukumenya ko ushobora kubwira umubyeyi muri kumwe uti ‘ibintu bimeze gute?’ kuba mu kwaha ni ugutegereza ko wa wundi mukuru nawe yibwira ati ‘ turi kumwe?’”
Visi Perezida wa mbere wa PSD ku rwego rw’igihugu, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko iri shyaka rifatanya n’indi mitwe ya politiki kubaka igihugu kandi ibyo riharanira akaba ari byo Leta iriho ishyize imbere.
Yagize ati "Iyo uburebye neza nubwo Ishyaka PSD ari Ishyaka riharanira demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage, Guverinoma yose uko iteye, igendera kuri demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage.Bivuze ko ibyo PSD twifuza biri muri gahunda ya Leta."
Abarwanashyaka ba PSD bahamagariwe gushyigikira gahunda za leta, bakanagaragara mu bikorwa byose bya Diaspora nyarwanda.
Indi nkuru bifitanye isano: PSD yafashe icyemezo cyo kuzashyigikira Perezida Kagame mu matora



















TANGA IGITEKEREZO