Mu Turere 30 tugize u Rwanda, 18 twabucyereye umunsi umwe, bazinduwe no gusaba Inteko Ishinga Amategeko kubafasha igatangiza idatebye ivugururwa ry’ingingo ya 101, bityo Perezida Paul Kagame akabasha kongera kwiyamamaza, nabo bakamutorera gukomeza kuyobora u Rwanda.
Uturere 18 twaserutse kuri uyu wa mbere harimo tune two mu Ntara y’Uburasirazuba, abo mu turere dutanu two mu Ntara y’Amajyaruguru, n’abo mu Karere kamwe k’Umujyi wa Kigali, hiyongeyeho abo mu turere tw’Intara y’Amajyepfo.
Abazana impapuro zisaba ivugururwa ry’Itegeko Nshinga baseruka babukereye bambariye ibirori, hakabamo n’ababyeyi baza bateze urugori, kandi inkangara, ibiseke , amakarito n’ibindi bizamo izo nyandiko z’ubusabe biba bitatswe nk’impano zikomeye, baririmba indirimbo zigaragaza umunezero bafitiye igikorwa barimo n’urugwiro bafitiye Perezida Kagame bifuza ko akomeza kubayobora.
Avugana n’Itangazamakuru, Perezida w’Inteko Ishinga amategeko Umutwe w’Abadepite, Domitille Mukabalisa yavuze ko atamenya impamvu noneho baziye rimwe ari benshi, cyakora yongeraho ko akeka ko baba babiterwa no kwanga ko Inteko Ishinga Amategeko yazafata umwanzuro kuri ubu basabe ubwabo butarahagera.
Ubusabe bwatanzwe kuri uyu wa mbere bubarirwa muri miliyoni imwe n’igice, bwiyongera ku zindi hafi esatu z’abamaze kwandika basaba Inteko ko yavugurura itegeko nshinga, mu ngingo yaryo ya 101, igena igihe ntarengwa Perezida wa Repubulika amara ayoboye igihugu.
Uretse ubusabe bw’abaturage ku giti cyabo, imiryango n’amashyirahamwe yishyize hamwe nabyo byakomeje gusaba ko iyi ngingo ihinduka, amashyaka n’imitwe ya politiki nabyo byunze mu ryabo. Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (DGPR) niryo ryonyine kugeza ubu ryanditse risaba ko itegeko nshinga ritakorwaho.
Ku ruhande rwe, Perezida Paul Kagame aherutse gusaba abamusaba gukomeza n’abatabyifuza ko buri ruhande rwamugaragariza impamvu zikomeye z’icyifuzo cyabo.



















TANGA IGITEKEREZO