00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasenateri baratunguwe mu gukusanya ibitekerezo ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 4 August 2015 saa 08:28
Yasuwe :

Senateri Karangwa Chrisologue wari uyoboye igikorwa cyo gukusanya ibitekerezo by’abaturage ku mushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 101 igena manda z’umukuru w’igihugu, yatangaje ko muri rusange aho bageze mu mirenge y’igihugu hari icyo babonye ku baturage kidasanzwe.

Nyuma yo kumva ibitekerezo by’abarimu n’abakozi bo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (CASS) n’abo mu ishuri rikuri ryigisha imyuga mu ntara y’Amajyepfo (IPRC South), kuri uyu wa mbere tariki ya 03 Kanama 2015, Senateri Karangwa wari ukuriye itsinda ry’abasenateri muri iki gikorwa yavuze ko aho bageze hose byari bishimishije cyane.

Yavuze ko mu byumweru bibiri bamaze bumva ibitekerezo by’abaturage hari ibyo babonye bidasanzwe, agaruka ku bwitabire bw’abaturage b’ingeri zitandukanye, ibitekerezo bagiye batanga, ndetse n’uburyo baba bisanzuye.

Aganira na IGIHE yagize ati “Ibi bintu uko twabibonye birashimishije cyane, abaturage bagize ubwitabire bushimishije cyane, batanze ibitekerezo byiza bitandukanye, ariko kandi byuzuzanya. Mu mirenge twagiyemo yose, igishimishije cyagaragaye ni uko abanyarwanda bamaze gusobanukirwa ko ubuyobozi bw’igihugu bugomba gushingira ku nyungu zabo.”

Kuri uyu wa mbere taliki ya 03 Kanama, ubwo hakirwaga ibitekerezo by’abarimu n’abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (CASS), ndetse n’abo mu ishuri rikuru ryigisha imyuga mu ntara y’amajyepfo (IPRC South), muri rusange na bo bagaragagarije abasenateri ko bifuza ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda yavugururwa, n’ubwo bafite ibyo bifuza byakagombye kongerwamo.

Bimwe mu bitekerezo bisa nk’umwihariko, izi ntiti zatanze ni uko Manda y’imyaka 7 yagabanuka ikaba nibura 5 kugira ngo Perezida watorwa ntakore neza, atazarambira abaturage.

Bagaragaje kandi ko kuba itegeko ririho ubu rigena imyaka ushaka kuyobora igihugu agomba kuba yujuje ari yo 35, Inteko yatekereza ku myaka ntarengwa yo kwiyamamaza, ku buryo umuntu ushaje cyane cyangwa utagifite intege, yakumirwa kuba yayobora kuko igihugu kiba gikeneye umuntu ufite imbaraga n’ubushobozi.

Nyuma y’iki gikorwa cyo gukusanya ibitekerezo by’abaturage, imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko izafata umwanzuro ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, by’umwihariko mu ngingo yaryo ya 101.

Iki gikorwa na cyo kizakurikirwa no gushyikiriza umushinga watowe Komisiyo y’igihugu y’amatora, ari na yo ifite inshingano zo kuwugeza kubanyarwanda bagatora bawemeza cyangwa bawanga.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages