00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaturage bashyikirije Inteko amabaruwa 4370 asaba ivugururwa ry’Itegeko Nshinga

Yanditswe na

Rwego Claude

Kuya 5 May 2015 saa 10:31
Yasuwe :

Abaturage bahagarariye abandi bo mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Rubavu, bashyikirije Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda amakarito abiri arimo inyandiko zisaga ibihumbi 4300 z’abaturage bawo basaba ko Itegeko Nshinag raya Repubulika y’u Rwannda ryahinduka, kugira ngo Perezida Paul Kagame azabashe kongera kwiyamamariz kuyobora u Rwanda, dore ko bo bemeza ko barangije kumutora icyo bategerje ari kandidatire ye gusa.

Abaturage babiri mu Murenge Uzamukunda Bernadette na Musabyimana Mussa Mustafa hamwe n’umwarimu uhagarariye abandi nibo baje i Kigali bazanya ubutumwa bwa bagenzi babo 4370 bifuza izi mpinduka.

Umwe mu bashyiriye Inteko Ishinga Amategeko ubusabe bw'abaturage b'i Busasamana

Mussa Mustafa ashimira Perezida Kagame ko yabakijije intambara zahoraga i Busasamana, akabateza imbere abubakira imihanda, n’izindi gahunda nyinshi z’iterambere.

Uzamukunda Bernadette we yagize ati"Turasaba inteko inshinga amategeko guhindura ingingo y’101 kuko iratubangamiye cyane. Twarangije no kubisaba Imana kugira ngo ariwe ukomeza atuyobora atugeze ku iterambere rirambye.

Nubwo abantu b’ingeri zinyuranye bakomeje gushyikiriza Inteko Ishinga Amategeko ubusabe bw’ihindurwa ry’Itegeko Nshinga, muri iyi minsi intumwa za rubanda ziri mu kiruhuko, ariko ubutumwa buhagera umunsi k’uwundi buzigwaho.

Mukabalisa Donatille, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yavuze ko abasaba ihinduka ry’Itegeko Nshinaga bakomeje kwiyongera ku buryo binagoye kumenya umubare wabo.

Yagize ati“Kugeza ubu, ni benshi tumaze kwakira ntabwo twababwira ngo imibare irangana gutya. Hashize igihe abaturage bandika ariko ibyo bitekerezo byose turi kubikusanya kugira ngo turebe abamaze kwandika ariko ni benshi. Ibyo byose tuzabikusanya tubigeze ku nteko rusange, kuko niyo ifata icyemezo, ntabwo ari twebwe nka Bureau cyangwa se urundi rwego ahubwo ni inteko rusange. Ubwo tuzabigeza ku nteko rusange tubigaragaze ubwo niyo izafata icyemezo kugira ngo igire icyo ikora kubyo abaturage bakomeje gusaba. " . Mukabalisa yongeyeho ko ubwo busabe bazabyigaho mu gihembwe gitaha.

Kugeza ubu abasaba ivugururwa ry’Itegeko Nshinga barimo abo mu byiciro byose, urubyiruko, abato n’abakuze, abanyeshuri, abikorera, abanyamadini, abayobozi, amashyirahamwe, amakoperative, n’abandi.

Bageze ku Nteko Ishinga Amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages